Uko wahagera

Impanuka y'Ubwato ku Nkombe ya Misiri Yaguyemo Abantu 4


Ubwato bwarohamye kuwa mbere hafi y’ahitwa Sataya. Bwari butwaye ba mukerarugendo 31 n’abakozi 13
Ubwato bwarohamye kuwa mbere hafi y’ahitwa Sataya. Bwari butwaye ba mukerarugendo 31 n’abakozi 13

Abantu bane bitabye Imana bazize impanuka y'ubwato bwari butwaye ba mukerarugendo ku nkombe y’inyanja itukura ya Misiri.

Itsinda ry’abatabazi rikomeje gushakisha abandi umunani baburiwe irengero.

Guverineri w'intara, Amr Hanafi, yatangaje ko kuri uyu wa kabiri, itsinda ry’abatabazi ryasanze abantu bane ari bazima. Abo ni ba mukerarugendo babiri b’Ababiligi, Umusuwisi umwe n’Umunyamisiri. Abarokotse bose hamwe ni 32.

Ubwato bwarohamye kuwa mbere hafi y’ahitwa Sataya. Bwari butwaye ba mukerarugendo 31 n’abakozi 13, bari bagiye mu bikorwa byo kwibira, byagombaga kumara iminsi. Bwakubiswe n’imiraba ifite ingufu, ku buryo mu minota iri hagati y’itanu n’irindwi bwari bumaze kwibira.

Kuwa mbere, abantu 28 barokowe bafite ibikomere byoroheje. Bacumbitse muri hoteri i Marsa Alam, aho abayobozi barimo gukorana na za ambasade z’ibihugu byabo kugira ngo batange ubufasha n'ibyangombwa.

Guverineri w’intara Hanafi yavuze ko ubwato bwasuzumwe basanga bwujuje ibisabwa mu kwezi kwa Gatatu, nta kibazo na kimwe cyabonetse.

Ubwo bwato bw’umunyamisiri, bwa metero 34 z’uburebure, bwari bwahawe n’ubuyobozi bushinzwe ibyo mu nyanja, icyemezo cy’umwaka umwe, cyerekana ko bufite umutekano.

Ni ubwato bwa kabiri burohamye muri biriya bice uyu mwaka. Mu kwezi kwa gatandatu, ubundi bwato bwangijwe cyane n’imiraba ikaze n’ubwo nta muntu bivugwa ko yahasize ubuzima.

Forum

XS
SM
MD
LG