Abaturage batuye mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba aho inkambi ya Kiziba yubatse ntibavuga rumwe na Leta ku ngurane ivuga ko yabahaye.
Mu nkuru Ijwi ry’Amerika iheruka gukora, aba baturage bavugaga ko kuva mu 1996, Ministeri y’ubutabazi bwihuse MINEMA yabambuye ubutaka aho inkambi ya Kiziba yubatse, kandi ko batigeze bahabwa ingurane.
Mu butumwa bw’inyandiko mu kwezi kwa cyenda umunyabanga uhoraho muri Ministeri y’ibikorwa by’ubutabazi Philip Habinshuti yahaye Ijwi ry’Amerika, yahakanye ibi bivugwa n’aba baturage ndetse aduha n’urutonde rw’abantu bahawe ingurane y’ubutaka bwabo. Yaduhamirije ko nta muturage n’umwe utarahawe ingurane ahubwo habayemo ikibazo cy’uko hari bamwe mu baturage batanyuzwe n’ingurane bahawe.
Nyuma y’ibi Ijwi ry’Amerika yakomeje gukora ubushakashatsi bwimbitse ngo irebe niba koko aba baturage barahawe iyi ngurane leta ivuga.
Mukagatare Maria ni umwe mu baturage bahoze bafite ubutaka aho inkambi ya Kiziba yubatse. Atuye mu murenge wa Rwankuba.
Ku kibazo cye cyo kudahabwa ingurane, MINEMA yari yatubwiye ko yayihaye umuhungu we witwa Uwihaye ariko uyu mukecuru uri mu kigero cy’imyaka 65 we ahakana ko atigeze ayifata kuko uyu Uwihaye yari afunze, nk’uko bigaragazwa n’inyandiko iherekejwe n’umukono w’ubuyobozi wa gereza yahoze ari ya Gisovu.
Nsabimana Francois na we ni umwe muri aba baturage MINEMA yatubwiye ko yahaye ingurane ariko zigafatwa na mukuru we. Nawe afite inyandiko zigaragaza ko ubutaka bwubatseho inkambi ari ubw’ababyeyi be bitabye Imana.
Ku rundi ruhande hari bamwe mu baturage bavuga ko bahawe amafaranga make babwirwa ko ari iminsi mike, bazahita bahasubizwa.
Karangwa Casmir na we twari twaganiriye, MINEMA ivuga y’uko ingurane yafashwe na Se wabo ariko ntiyemera ko bayahawe nk’ingurane.
Umunyamategeko Jean Paul Menya, uburanira aba baturage, we asanga nta yindi isigaye uretse iyo kugana inkiko nyuma y’uko iyi biganiro inaniranye.
Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA Philipe Habinshuti mu butumwa yahaye Ijwi ry'Amerika mu buryo bw’inyandiko avuga ko imiryango yabo ifunguye.
Yasobanuye ko hagize umuntu ugaragaza ibimenyetso ko hari ubutaka bwe butuweho n’impunzi yabusubizwa nkuko byagenze k'uwo yavuze witwa Kampundu Immaculee utuye mu murenge wa Rwankuba.
Yadusobanuriye ko uyu yagaragaje amasezerano yagiranye n'impunzi ubwo impunzu zageraga mu Rwanda mu 1996 azitiza ubutaka bwe
Uretse ubutaka bw’aba baturage Leta itahaye ingurane, n’ubwa Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Nyundo Paruwasi ya Mubuga na bwo buri mu maboko ya Leta n’ubwo ushinzwe ubutaka muri iyi diyosezi ntacyo yashimye kuvugaho.
Forum