Uko wahagera

Isiraheli Yishe Abasirikare 7 ba Hamas mu Ntara ya Gaza


Ibitero bya Isiraheri mu ntara ya Gaza
Ibitero bya Isiraheri mu ntara ya Gaza

Umunsi umwe nyuma y’icyemezo cya CPI cyo gutangaza impapuro zo guta muri yombi minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, Isiraheli yishe abasirikare barindwi ba Hamas mu ntara ya Gaza.

Mw’ijoro ryakeye, abasirikare ba Isiraheli bateye ahitwa Beit Lahia, mu majyaruguru ya Gaza.

Mw’itangazo igisirikare cya Isiraheli cyasohoye, kivuga ko mu barwanyi ba Hamas barindwi bishe harimo abakomanda babiri bari mu bagabye igitero cya Hamas cyo kw’itariki ya 7 y’ukwa 10 2023 muri Isiraheli. Itangazo rivuga n’amazina yabo. Bitwa Jihad Kahlout na Muhammad Okel,

Naho inzego z’ubuvuzi zo muri Gaza zivuga ko igitero cy’abasirikare ba Isiraheli kitagarukiye i Beit Lahia gusa, ahubwo ko cyageze n’ahitwa Jabalia. Zemeza ko cyahitanye abantu benshi cyane, abandi baburirwa irengero. Ariko ntibasobanura umubare wabo.

Iki gitero cyabaye nyuma y’uko Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhoraho, CPI rutangaje ko rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi ministiri w’intebe wa Isiraheli Benjamini Netanyahu, uwahoze ari ministiri w’ingabo we Yoav Gallant, n'umwe mu bakomanda bakuru ba Hamas, Mohammed Diab Ibrahim Al-Masri, uzwi cyane cyane kw’izina rya Deif. Rubakurikinyeho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

Forum

XS
SM
MD
LG