Umuryango w’Abibumbye urasaba guverinoma ya Peru guha indishyi abagore yafunze urubyaro ku gahato. Ivuga ko bishobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Iyi politiki yariho mu myaka ine ya nyuma y’ubutegetsi bwa Perezida Alberto Fujimori, wabaye umukuru w’igihugu kuva mu 1990 kugera mu 2000. Abagore yabikoreye bavuga ko byabagizeho n’ingaruka zikomeye ku mubiri no mu bwonko.
Komite ya ONU yo kurwanya ivangura rikorerwa abagore ivuga ko byakoze ku bantu ibihumbi, ko rero ari urugomo rushingiye ku gitsina kandi bishobora kuba ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ishinja kandi leta ya Peru ko itigeze yitaho kubikoraho anketi. Irayisaba kubihagurukira noneho, no gushyiraho gahunda ifatika yo kubaha impozamarira. Gusa ibyemezo by’iyi Komite si itegeko. Peru ishatse yabisuzugura.
Guverinoma ya Peru ivuga ko yafungiye urubyaro abagore mu rwego rwa politiki yo kuringaniza imbyaro. Abashakashatsi bemeza ko yakoze ku gahato ku bagore barenga 300,000, ndetse no ku bagabo bagera ku 25,000. (AFP)
Forum