Ubutegetsi bwo muri Tayiwani buravuga ko Ubushinwa bwohereje indege z’intambara zirimo izitagira abapilote mu bikorwa by’irondo ryo kuzenguruka icyo kirwa mu rwego rwo kwitegura ko igihe icyo ari cyo cyose hashobora kuvuka intambara.
Ibyo biraba mu gihe Ubushinwa bwamaganye icyemezo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyo kugurisha intwaro ikirwa cya Tayiwani.
Kuwa gatanu, ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeye kugurisha intwaro zifite agaciro ka miliyari ebyiri z’Amadolari y’Amerika kuri Tayiwani.
Muri izo ntwaro harimo misile zirasirwa ku butaka zigamije intego ziri mu kirere na za radari zigenzura ikirere. Hategerejwe ko inteko ishinga amategeko y’Amerika ibyemeza mbere y’uko Tayiwani ibona izi ntwaro.
Ministeri y’ingabo ya Tayiwani yatangaje ko kuri iki cyumweru yabonye Indege z’intambara z’Ubushinwa zigera kuri 19 harimo n’izitagira abapilote zazengurukaga icyo kirwa mu gihe cy’amasaha ane mu gihe ku rundi ruhande hari amato y’intambara arekereje mu nyanja.
Ni ubwa gatatu ministeri y’ingabo ya Tayiwani yemeje ko ingabo z’ubushinwa ziri mu bikorwa nk’ibyo.
Forum