Muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo, ubutegetsi buriho bukomeje ubukanguramba bwo kugerageza guhindura itegeko nshinga. Abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi ndeste n’abaturage, babona ko ibi bigamije guhungabanya ubumwe bw’abanyagihugu cyane muri iki gihe ho umutekano ukomeje kuzamba mu bice byinshi by’uburasirazuba
Ishyaka rya UDPS rya perezida Félix Tshisekedi riri ku butegetsi muri Kongo ryumvikanisha ko guhindura itegeko nshyinga ari imwe mu nzira zishoboka zo kugarura ubuzima bw’abaturage b’abanyekongo ku muronko binyuze mu itegeko nshinga. Iri shyaka risobanura ko kuba ubu igihugu kitagira umutekano ari ukubera ko ubutegetsi bwabanjirije uburiho ubu bwashyizeho itegeko nshinga ridakurikiza imibereho y’abanyekongo.
Ubwo yari mu mujyi wa Kisangani kuwa gatatu ushize perezida Félix Tshisekedi yabwiye abaturage ko kuba itegeko nshinga ridakurikiza imibereho y’abaturage ari byo bikomeje gushyira igihugu mu kaga cyane bikaba ari byo byongera ibibazo by’umutekano muke mu bice byo mu burasirazuba bwa RDC.
Akoresheje amagambo y’i Lingala perezida Tshisekedi yagize ati:
“Twese turi abanyekongo kandi tuzi uburyo kuva mu myaka ya za mirongo icyenda ibintu byakomeje kuzamba cyane aha mu gihugu cyacu. Itegeko nshinga turimo gukoresha ubu ntabwo ryubahiriza uburenganzira bw’ababturage cyane ko kuva dukoresha iri tegeko ubuzima bwacu bwakomeje kujya mu kaga gakomeye. Ibi bikomeje gutera ikibazo gikomeye kuko bitakunze ko ubuyobozi bwatubanjirije bwita kuri iki kibazo no kugishakira umuti urambye. Ni yo mpamvu twebwe tubona ko ibi byose bigomba guhagarara abaturage bakabaho mu buzima bwubahiriza uburenganzira bwabo”
Aya magambo ya perezida Félix Tshisekedi yakiriwe bitandukanye n’abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC cyane ko ari bo bakozweho cyane n’intambara z’urudaca ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi buriho.
Abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi ntabwo bashyigikiye izi mpinduka ahubwo bo babona ko zigamije kongererera manda ubutegetsi bwa Tshisekedi mu gihe irimo kugana ku musozo.
Mu mwaka wa 2015 manda ya perezida Joseph Kabila yari irangiye ishyaka rye PPRD ryari ku butegetsi icyo gihe na ryo ryashatse guhindura itegeko nshyinga. Icyari kigamijwe kuri iyo nshuro ni ukongera manda y’umukuru w’igihugu ariko ibyo biza guteshwa agaciro n’amashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi muri Kongo icyo gihe na UDPS rya perezida Félix Tshisekedi ryari mu yanze ko habaho impinduka. Icyo gihe habayeho imyigaragambyo mu gihugu hose yewe n’abantu benshi babigwamo kubera kurwanya impinduka z’itegeko nshinga.
Forum