Uko wahagera

Amerika n'Ubwongereza Barateganya Kurinda Umutekano w'Abana kuri Interineti


Amwe mu masosiyete y’imbuga nkoranyambaga arimo Snap na Meta, yasezeranyije gukorana n’abayobozi mu kurinda, abato bakoresha izo mbuga
Amwe mu masosiyete y’imbuga nkoranyambaga arimo Snap na Meta, yasezeranyije gukorana n’abayobozi mu kurinda, abato bakoresha izo mbuga

Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza, kuri uyu wa kane, byashyize ahagaragara itsinda ryo kunoza uburyo umutekano w’abana kuri interineti warindwa.

Mu kumurika iryo tsinda, minisitiri w’uburucuzi w’Amerika, Gina Raimondo na minisitiri w’ubumenyi n’ikoranabuhanga w’Ubwongereza, Peter Kyle, basohoye itangazo risaba imbuga nkoranyambaga “kurushaho kurengera” abana.

Kuki ari Ngombwa Ubu?

Imbuga nkoranyambaga zizwi cyane nka Instagram na Snapchat, zimaze igihe zikurikiranirwa hafi, hasuzumwa ingaruka zigira ku bana. Iyi ni gahunda ya mbere y’ubu bwoko ya guverinoma z’ibihugu izongera imbaraga muri iki gikorwa.

Umuyobozi ushinzwe kurengera ubuzima bw’abaturage ku rwego rw’igihugu muri Amerika, Vivek Murthy, mu mwaka ushize yaburiye ko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, rushobora guhura n’ibibazo by’uburyo babona umubiri wabo, kurya nabi, kutagira ibitotsi no kutiha agaciro, by’umwihariko mu bakobwa b’abangavu.

Amasosiyete y’imbuga nkoranyambaga arimo Snap na Meta, yasezeranyije gukorana n’abayobozi mu kurinda, abato bakoresha izo mbuga, kandi yazanye uburyo bushya bwo kwifashisha, bugamije kurinda ingimbi n’abangavu kuri interneti.

Aha harimo uburyo ababyeyi bashobora gukoresha kugirango bamenye kandi bacunge imbuga abana babaho, bazigenzure kandi bazibarinde bibaye ngombwa.

Ikindi, abadepite mu bihugu byombi, Amerika n’Ubwongereza, mu myaka ya vuba ishize, bakoze ibishoboka byose kugira ngo bashyireho amategeko mashya, ashyira nzitizi nshya ku mbuga za interineti.

Imibare Iboneka Irakanganye

Hakurikije imibare yatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukumira ubugome bukorerwa bana bato, (National Society for the Prevention of Cruelty to Young Children, NSPCC mu mpine), Snapchat yagize 43% by’imanza mu Bwongereza, aho imbuga nkoranyambaga zakoreshejwe mu gukwirakwiza amashusho y’abana ateye isoni.

Ubushakashatsi bwa NSPCC, bwerekanye ko urubuga META.O, rwa Meta, Facebook, Instagram na WhatsApp, zakoreshejwe muri 33% by’urugomo ku bana, ku mbuga nkoranyambaga.

Forum

XS
SM
MD
LG