Uko wahagera

Arabiya Sawudite Yabuze Icyicaro mu Kanama ka ONU k'Uburenganzira bwa Muntu


Komiseri mukuru w'Akanama ka ONU k'uburenganzira bwa muntu Volker Turk atangiza inama ya 57 y'aka kanama i Geneve taliki 9/10/ 2024.
Komiseri mukuru w'Akanama ka ONU k'uburenganzira bwa muntu Volker Turk atangiza inama ya 57 y'aka kanama i Geneve taliki 9/10/ 2024.

Arabiya Sawudite ntiyashoboye kubona umwanya mu kanama ka ONU gashinzwe uburenganzira bwa Muntu. Iki gihugu cyari cyiteze gukoresha uwo mwanya kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga no kureshya bamukerugendo bakigana.

Ibi byabaye mu matora yo guhitamo ibihugu bishya bizaba bigize akanama ka ONU gahuriwemo n’ibihugu 47 gakurikirana iby’uburenganzira bwa muntu ku isi. No mu 2020, ni uko byagendekeye icyo gihugu.

Iki gihugu kimaze iminsi gisohora akayabo k’amafranga mu rwego rwo gusana isura yacyo. Amahanga akomeje kugishinja gushyiraho amategeko akarishye abangamiye uburenganzira bwa muntu.

Amatora yo guhitamo ibihugu bijya muri ako kanama ka ONU aba mu ibanga mu nama rusange ya ONU.

Arabiya Sawudite ntiyashoboye gutsindira imyanya itanu yo guhagararira ibihugu bigize itsinda rya Aziya na Pasifika.

Ibihugu bishya byongewe muri aka kanama birimo, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Etiyopiya, Kenya, Repubulia ya Ceke, Macedoniya ya ruguru, Boliviya, Colombiya, Megisike, Iceland, Esipanye, n’Ubusuwisi.

Ibindi birimo Benin, Gambiya na Katari byo byatorewe manda ya kabiri.

Forum

XS
SM
MD
LG