Uko wahagera

Komite Nobel Yakomeje Gutanga Ibihembo ku Babitsindiye uyu Mwaka


John Hopfield, wo muri kaminuza ya Princeton University na profeseri Geoffrey Hinton, wo muri kaminuza ya Toronto bahawe igihembo cy'ubugenge.
John Hopfield, wo muri kaminuza ya Princeton University na profeseri Geoffrey Hinton, wo muri kaminuza ya Toronto bahawe igihembo cy'ubugenge.

Komite Nobel yahaye igihembo cy’ubugenge (Physique) abahanga babiri: John Hopfield na Geoffrey Hinton.

John Hopfield ni Umunyamerika w’imyaka 91 y’amavuko. Yahoze ari mwarimu n’umushakashatsi muri kaminuza ya Princeton, iri muri leta ya New Jersey, mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Naho Geoffrey Hinton afite imyaka hafi 77 y’amavuko n’ubwenegihugu bw’Ubwongereza na Canada. Yahoze ari mwarimu muri kaminuza ya Toronto muri Canada.

Komite Nobel yabahembeye imilimo yabo yabyaye ubuhanga bw’ubwenge bucurano (intelligence artificielle, IA mu magambo magufi). Bombi bazagabana igihembo gifite agaciro k’amadolari y’Amerika miliyoni imwe n’ibihumbi ijana.

Geoffrey Hinton yaravuzwe cyane mu mwaka ushize asezeye ku kazi yari afite mu kigo cy’ikoranabuhanga Google kugirango abashe kuvuga yisanzuye ku bibazo IA ishobora guteza isi, cyane cyane nko kuruta ubwenge bwa muntu muri byose, n’ubwo bwose ari ubuhanga bushobora kuyiteza imbere cyane nko mu by’ubuvuzi cyangwa gutubura cyane umusaruro muri byose.

Igihembo Nobel cy’ubugenge ni icya kabiri cya buri gihembwe. Gikurikira icy’ubuvizi. Kuri uyu wa mbere, Komite Nobel yagihaye Abanyamerika babiri: Victor Ambros w’imyaka hafi 71 y’amavuko, mwarimu n’umushakashatsi mw’ishuri rikuru ry’ubuganga rya kaminuza Massachusetts, mu mujyi wa Worcester

muri leta ya Massaschusetts, na Gary Ruvkun w’imyaka 72, ukora mu bitaro bikuru bya Massaschusetts biri mu mujyi wa Boston, umurwa mukuru w’iyi leta ya Massaschusetts akaba ari mwalimu n’umushakashatsi mw’ishuli rikuru ry’ubuganga rya kaminuza Harvard.

Kuri uyu gatatu, Komite Nobel izatangaza uzahabwa igihembo cy’ubutabire (Chimie). (Reuters, AFP, AP)

Forum

XS
SM
MD
LG