Uko wahagera

Polisi ya Danimarike Yafashe Batatu Barashe kuri Ambasade ya Isirayeli


Ambasade ya Isirayeli muri Suwede na yo yarashweho. Muri iyi Foto umugore arashyira indabo ku rwinjiriro rwayo. Ni igihe umutwe wa Hamasi wateraga Isirayeli
Ambasade ya Isirayeli muri Suwede na yo yarashweho. Muri iyi Foto umugore arashyira indabo ku rwinjiriro rwayo. Ni igihe umutwe wa Hamasi wateraga Isirayeli

Muri Danemarki no muri Suwede, abantu barashe hafi y’ambasade za Isiraheli. Polisi ya Danmarki ivuga ko yataye muri yombi abantu batatu

I Copenhage, umurwa mukuru wa Danmarki, gerenade ebyiri zaturikiye hafi cyane y’ambasade ya Isiraheli, hatarengeje metero ijana, kuri uyu wa gatatu, nk’uko Jens Jespersen, umukuru wa polisi, yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru. Yasobanuye ko polisi yataye muri yombi abenegihugu batatu ikekaho uruhare. Bafite hagati y’imyaka 15 na 20 y’amavuko.

Naho umuvugizi w’ambasade ya Isiraheli avuga ko nta muntu wari uyirimo ubwo ibisasu byaturikaga. Hari saa cyenda na 20 mw’ijoro bujya gucya. Avuga ariko ko byabahungabanyije.

Muri Suwede ho, abantu barashe kuri ambasade ya Isiraheli i Stockholm, umurwa mukuru, ku wa kabiri mbere gato ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ababikoze ntibaramenyekana.

Hombi i Copenhage n’i Stockholm, nta muntu wakomeretse. Hombi kandi, guverinoma zakajije umutekano w’ambasade za Isiraheli no ku miryango n’ibikorwa by’abo mw’idini ry’Abayahudi.

Mu kwezi kwa gatanu gushize, urwego rw’ubutasi rwa Suwede, Sapo, rwatunze agatoki Irani ko yatumye imitwe y’amabandi yo muri Suwede kwibasira ambasade ya Isiraheli n’izindi nyungu zayo. Ariko Irani yarabihakanye. (AFP, Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG