Mu Buyapani, inteko ishinga amategeko yaraye ishyizeho minisitiri w’intebe mushya, Shigeru Ishiba, wari usanzwe ari minisitiri w’ingabo muri guverinoma icyuye igihe.
Ishiba, w’imyaka 67 y’amavuko, asimbuye Fumio Kishida, weguye ku mugaragaro ejo ku wa kabiri kubera impamvu za politiki. Akimara gufata ubutegetsi, minisitiri w’intebe mushya w’Ubuyapani yahise atangaza ko azashyira ingufu mu mubano n’ibindi bihugu by’inshuti kugirango “ahangane n’ibibazo by’umutekano bikomereye cyane igihugu cye ku buryo butarabaho nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose.”
By’umwihariko yasobanuye ko atazatenguha Leta zunze ubumwe z’Amerika, inshuti iri kw’isonga mu by’uwo mutekano w’Ubuyapani. Mu bihe bitandukanye byashize, Shigeru Ishiba yakunze kunenga uwo mubano n’Amerika, avuga ko ubugomye, agasaba ko guverinoma y’Ubuyapani igira uburenganzira busesuye bwo kugenzura ibigo bya gisirikare by’Amerika biri mu Buyapani kuva intambara ya kabiri y’isi yose irangiye kugeza n’ubu.
Uretse ibyo, yashakaga ko ibihugu by’Aziya byishyiriraho urugaga rw’ubutabarane rusa na OTAN, umuryango w’ubutabarane bwa gisirikare w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja y’Atlantika, kugirango babashe guhangana neza uko babishaka n’igihugu cy’Ubushinwa. Amerika yamaganye iki gitekerezo. (AP, Reuters)
Forum