Uko wahagera

Irani Yagabye Ibitero bya Misile kuri Isiraheli


Irani yatangiye kohereza ibisasu bya misile kuri Isiraheli muri uyu mugoroba w'ijoro.

Leta ya Irani yavuze ko yabikoze mu rwego rwo guhorera umuyobozi w'umutwe wa Hezbollah wo muri Libani wishwe mu gitero Isiraheli yagabye i Beyirute muri Libani kuwa Gatanu w'icyumweru gishize.

Abategetsi ba Isiraheli batangaje ko hazabaho ingaruka ku bitero bya Irani. Perezidansi y'Amerika yatangaje ko nta muntu ibyo bitero byahitanye, kandi ko ikomeza gukurikirira hafi uko ibintu bigenda muri ako karere k'isi.

Minisiteri y'ingabo y'Amerika "Pentagon" yavuze ko ibitero bya Irani byikubye inshuro ebyeri ibyo icyo gihugu cyagabye kuri Isiraheli ku kwezi kwa kane uyu mwaka.

Forum

XS
SM
MD
LG