Mu mpera z'icyumweru gishize, undi muntu umwe yarapfuye mu bantu benshi barasiwe mu ngo ebyiri mu mudugudu wo muri Afurika y’epfo. Umubare w’abahitanywe n’ayo masasu wageze kuri 18.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko polisi ikomeje gushakisha abarashe ayo masasu ku wa gatandatu ku bantu bivugwa ko bari bateraniye mu birori by’umuryango mu mudugudu wa Lusikisiki mu ntara ya Cape y’iburasirazuba.
Ayo mazu abiri yarasiwemo abantu, aherereye ku muhanda umwe. Byateje uburakari bushingiye ku bikorwa byo kurasa abantu ikivunge muri Afurika y’epfo. Imbarutso y’iryo rasa ntiyari yamenyekana kandi polise kuwa mbere yavuze ko nta muntu n’umwe yari yata muri yombi.
Afurika y'Epfo ifite kimwe mu bipimo by’ubwicanyi buri hejuru kw’isi hose. Polisi yabaruye abantu 12.734 bishwe mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka. (AP)
Forum