Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, abarimu bakora ku bigo bya leta bavuga ko batazigera basubira kwigisha igihe cyose leta itabongereye umushahara. Aba bavuga ko badateze kuva kw’izima nimba guverinoma idasubije ubusabe bwabo
Ibyo babivuze ubwo hasozwaga inama rusange yahuje abarimu batandukanye bari baturutse muri teritware zitandukanye zigize intara ya Kivu ya ruguru. Yabereye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa mbere aho yari yitabiriwe n’abarenga 270.
Hashize ukwezi kose abarimu bahagaritse akazi.
Abo barimu barasaba leta kubongerera umushahara, ikawuvana ku madolari 120 basanzwe bahembwa ku kwezi, ikawugeza ku madolari 500 y’Abanyamerika.
Basoza iyi nama, banzuye ko batazigera basubira ku ishuli mu gihe cyose leta ya Kongo itabaha umushahara bayisaba.
Abarimu bari bitabiriye icyo cyicaro bumvikanisha uburyo bakeneye ko umushahara wabo wongerwa, kimwe n’abandi bakozi bakora muri serivisi zitandukanye za leta, zirimo n’iy’uburezi.
Mu minsi yashize, bamwe mu barium bumvikanye bavuga ko baterwa ubwoba na bamwe mu bayobozi b’ibigo na za diviziyo z’amashuli ko mu gihe badasubiye mu kazi kabo birukanwa nta nkurikiza.
Aba barimu ariko bavuga ko ibyo bitabatera ubwoba, cyane ko ibyo basaba ari uburenganzira bwabo nk’abakozi ba leta.
Mu mujyi wa Goma ukwezi kurihiritse abanyeshuli biga ku bigo bya leta badakojeje ikirenge mu ishuri.
Kuva aho aba barimu batangiriye imyigaragambyo ntabwo guverinema irabasubiza.
Forum