Uko wahagera

Rwanda: Abatuye Ikirwa Cya Bushongo Barasaba Kwemererwa Kugurisha Ubutaka


Ikirwa cyaBushongo
Ikirwa cyaBushongo

Abaturage bahoze batuye mu Kirwa cya Bushongo giherereye mu Kiyaga cya Burera barashinja ubutegetsi kubima uburenganzira bwo kugurisha ubutaka bwabo bahoze batuyeho.

Barasaba kubakomorera bakiyumvikanira n’abashoramari cyangwa bakabahuza n’abo bashoramari kugira ngo babashe kwikenura.

Kuri ubu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rurembo mu murenge wa Rugaragarama.

Kuri bamwe hari impinduka zifatika babonye ku mibereho yabo.

Mu kubimura, buri muturage yishakiraga ubutaka leta ikamwubakiraho inzu. Ubutaka bahoze batuyeho buracyari ubwabo. Gusa, bavuga ko kububyaza umusaruro bikomeje kuba ihurizo rikomeye.

Benshi mu baganiriye n’Ijwi ry’Amerika ku mibereho ya none n’iyo bahozemo mu kirwa, kubimura byabaye kimwe, gutera imbere bikaza ari ikindi.

Bavuga ko mu bihe bitandukanye bagiye babona abashoramari bashaka kubagurira ubutaka bwabo kugira ngo babashe kugura ububegereye, ubutegetsi ntibubyemere.

Kuri iyi ngingo umukuru w’umudugudu wa Birwa asa n’utemeranya n’abo ahagarariye. Icyakora na we yibaza impamvu abashoramari batangiye kugurira abagituye mu bindi birwa, bikamuyobera.

Madamu Solina Mukamana ni we utegeka akarere ka Burera avuga ko barajwe ishinga no kureshya abashoramari mu mugambi wo gusubiza ibibazo byugarije abaturage.

Magingo aya , ibirwa byo mu biyaga bya Burera na Ruhondo byagenewe ibikorwa by’ubukerarugendo nk’uko bitangazwa n’akarere ka Burera. Hariho n’ibiboneka ko byatangiye kubakwaho amahoteli n’abanyamahanga.

Iki kirwa cya Bushongo cyo mu kiyaga cya Burera cyahoze gituwe n’imiryango 76. Kiri ku buso bwa hegitari 37 nk’uko twabibwiwe n’inzego z’ibanze.

Mu mwaka wa 2013, ubwo twagisuraga kigituwe twahasanze imiryango itatu y’amashuli abanza.

Byasabaga ko abanyeshuli bo mu mwaka wa mbere biga bateranye imigongo n’abo muwa Kabiri. Muri ibyo bihe, batubwiraga ko kuva icyo kirwa cyabaho hari hamaze kuboneka umukobwa umwe rukumbi wari warabashije kurangiza amashuli yisumbuye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:51 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG