Isiraheli ivuga ko yarashe ku birindiro birenga 280 muri Libani ikoresheje indege. Ku ruhande rwa guverinoma ya Libani, itangaza ko zahitanye abantu 51, zikomeretsa abandi barenga 200.
Kuva ku wa mbere w’iki cyumweru, abantu bagera kuri 600 bamaze gupfira mu bitero bya Isiraheli muri Libani. Abandi 1.900 bamaze gukomeraka. Bose kandi barimo abagore n’abana. Naho abaturage bagera ku 500.000 bavuye mu byabo, barahunga.
Kuri uyu wa gatatu kandi, Hezbollah nayo ivuga ko yarashe misile muri Isiraheli ishaka gusenya icyicaro gikuru cya Mossad, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi mu mahanga, hafi y’umurwa mukuru Tel Aviv. Hezbollah irega Mossad ko ari yo yica abakomanda bakuru bayo. Ariko Isiraheli yatangaje ko yashwanyurije mu kirere misile ya Hezbollah, kandi ko ntacyangiritse hasi ku butaka.
Muri ibi byose, Leta zunze ubumwe z’Amerika iri kw’isonga muri dipolomasi, ifatanyije n’amahanga y’inshuti. Ntibakiryama bashakisha uburyo iyi ntambara ya Isiraheli na Hezbollah muri Libani n’intambara ya Isiraheli na Hamas mu ntara ya Gaza muri Palestina, zombi zahagarara zitarakongeza akarere kose.
Bityo, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Anthony Blinken, yakoranyije inama na bagenzi be b’ibihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu i New York, ku ruhande rw’ikoraniro mpuzamahanga ngarukamwaka ry’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibubumbye. Ubufaransa nabwo bwifatanyije muri ibi bikorwa. (AP, Reuters, AFP)
Forum