Perezidansi y’Amerika, yavuze ko Perezida Joe Biden azakora uruzinduko rwe rutegerejwe muri Afurika, mu kwezi gutaha.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press bivuga ko Biden azajya mu Budage no muri Angola kuva tariki 10 kugeza kuya 15 z’ukwezi kwa cumi.
Biden yari yarasezeranije mu nama y'abayobozi b’Afurika i Washington mu mpera za 2022, gusura Afurika umwaka wakurikiragaho. Cyari kimwe mu bikorwa by’ubuyobozi, bigamije kwongera umubano n’uwo mugabane mu rwego rwo kwitambika hagati y’Ubushinwa burushaho kuvuga rikijyana.
Cyakora Biden ntabwo yakandagije ikirenge muri Afrika umwaka ushize. Ubu ashigaje amezi make gusa ku butegetsi, Biden azahurira i Berlin mu Budage n'abayobozi b'iki gihugu, mbere yo kwerekeza i Luanda, muri Angola, aho azabonana na Perezida Joao Lorenco. Bazaganira ku bufatanye mu bintu bitandukanye, birimo ibijyanye n’ubukungu n’ibikorwa remezo. Aha harimo umushinga wa gari ya moshi watangirira i Lobito, muri Angola, hanyuma ugahuza inyanja ya Atalantika n’inyanja y’Ubuhinde.(AP)
Forum