Abadepite bahagarariye intara zo mu burasirazuba mu nteko nshingamategeko muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo basabye ko ubuyobozi bwa gisirikare burangije imyaka itatu buriho buvaho.
Izi ntumwa za rubanda zatanze icyo cyifuzo, mu gihe cyo gusoza inama idasanzwe y’inteko nshigamategeko yo ku rwego rw’igihugu yabereye i Kinshasa.
Iyi nteko nshingamategeko yari imaze kwanzura ko ubuyobozi bwa gisirikare bukomeza ku nshuro ya 37 mu ntara zo mu burasirazuba ubu zicyugarijwe n’umutekano muke.
Ubwo abadepite bagize inteko nshingamategeko batoraga itegeko ryo gukomeza k’ubuyobozi bwa gisirikare, abadepite bo mu ntara ya Kivu ya ruguru, Kivu y’epfo na Ituri birinze kwerekana uruhande bahagazeho nyuma yuko umubare munini wabo wemeza ko abasirikare bagomba gukurwa ku buyobozi bw’izo ntara.
Aba badepite baranenga cyane gukomeza k’ubuyobozi bwa gisirikare, babushinja ko bwananiwe akazi kabwo kuva bwatangira kuyobora izo intara.
Abo badepite barashinja kandi ubuyobozi bwa Kinshasa gufata ikibazo cyo mu burasirazuba bw’igihugu nkaho kidahari mu gihe abaturage bo bakomeje gupfa abandi bahunga.
Forum