Uko wahagera

Rwanda: Mugimba Wahamijwe Icyaha Cya Jenoside Yasabiwe Gufungwa Burundu


Jean Baptiste Mugimba
Jean Baptiste Mugimba

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye urukiko rw’ubujurire guhindura igihano cy’imyaka 25 y’igifungo Bwana Jean Baptiste Mugimba yari yarahanishijwe n’urukiko rukuru. Bwamusabiye gufungwa ubuzima bwe bwose nyuma yo gusobanura ko icyemezo cya mbere cyagaragayemo inenge zishingiye ku mategeko.

Nta marangamutima adasanzwe Bwana Jean Baptiste mugimba yagaragaje nyuma yo kumva icyifuzo cy’ubushinjacyaha. Busobanura icyo bushingiraho icyifuzo cyo kumuhanisha gufungwa burundu, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko umucamanza wa mbere yamugabanyirije igihano adatanze isobanurampamvu.

Bwana Faustin Nkusi, umwe mu bashinjacyaha babiri bahagarariye urwego rw’ubushinjacyaha muri uru rubanza yisunze ingingo z’amategeko, yabwiye urukiko rw’ubujurire ko ihame ari uko uhamwe n’ibyaha bya jenoside ahanishwa igifungo cya burundu.

Yavuze ko mu cyemezo cy’urukiko rukuru rwafatiye Mugimba rumuhanisha gufungwa imyaka 25 bakibonamo inenge. Yavuze ko Mugimba yakoze ibyaha bikomeye kandi ko byagize ingaruka mbi ku muryango nyarwanda.

Umushinjacyaha Nkusi yavuze ko Mugimba nk’umuntu wari umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR yari afite ijambo ku buryo yashoboraga no guhagarika ubwicanyi mu cyahoze ari Segiteri ya Nyakabanda m mujyi wa Kigali yari atuyemo. Akavuga ko impamvu ubushinjacyaha bwari bwatanze bumusabira gufungwa burundu, urukiko nta cyo bwazivuzeho uretse kwemeza gusa ko Mugimba yaburanye atagora ubutabera.

Umucamanza mu rukiko rw’ubujurire yibukije ubushinjacyaha ko urukiko rukuru rwasobanuye ko mu kugabanyiriza igihano uregwa rwatanze impamvu ebyiri. Ku isonga hari uburyo ibyaha yahamijwe byakozwemo no kuba yaritwaye neza ntagorane mu myiregurire. Ibyo ariko ubushinjacyaha bugakomeza kuvuga ko urukiko rwagombaga kubisobanura mu buryo burambuye.

Mugimba yasobanuye ko yabayeho umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’ishyaka CDR ariko ko mu gihe cya jenoside atari agifite ububasha ubushinjacyaha bumuha mu kirego cyabwo. Mu myiregurire ye, avuga ko n’ibyaha yahamijwe byagombye kuba bitariho kuko ku bwe asanga ari umwere ku byaha ubushinjacyaha bwamureze.

Gusa Mugimba yasabye ko urukiko rw’ubujurire igihe rwaramuka rubibonye ukundi rwazamugabanyiriza ibihano. Yaba uregwa ndetse n’abamwunganira bavuga ko Mugimba yahamijwe ibyaha bishingiye ku mutangabuhamya umwe rukumbi. Ibi bakabibonamo inenge ikomeye.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha hari abatangabuhamya bagiye bavuga ko bahatiwe gutanga ubuhamya bushinja Mugimba nyuma yo kubakorera ibikorwa by’iyicarubozo mu magereza bafungiyemo. Ibi ni ko babivuze ku rwego rwa mbere imbere y’umucamanza. Ibyo uruhande rwa Mugimba rugasaba ko urukiko rw’ubujurire rwazabishingiraho rukabiha gaciro mu gufata icyemezo.

Ni mu gihe ku bushinjacyaha na bwo buvuga ko uretse kubivuga, nta bimenyetso bifatika abo batangabuhamya babitangira. Bugaruka buvuga ko hari abatangabuhamya Mugimba yegereye muri gereza bafunganywe akabaha ruswa mu mugambi wo kugira ngo bazamushinjure.

Mugimba n’abamwunganira mu mategeko Gatera Gashabana na mugenzi we Jean Damascene Baradondoza bakavuga ko iyo ruswa iri mu magambo gusa nta bindi bimenyetso biyiherekeza.

Mugimba yongeye kumvikana avuga ko ibyaha aregwa byacuriwe muri kamwe mu tubari duherereye I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali bagamije kumutwarira imitungo itimukanwa irimo n’inzu yari iherereye muri ako gace ka Nyamirambo avuga ko kacuriwemo ibyaha.

Umucamanza wa mbere mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda rufite icyicaro cyarwo I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda yari yahamije Mugimba icyaha cyo gucura umugambi wa jenoside n'icyaha cyo kuba icyitso cya jenoside. Ni ba nta gihindutse, icyemezo cya nyuma kizafatwa ku itariki ya 29 z’ukwa 11, uyu mwaka.

Forum

XS
SM
MD
LG