Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abashakashatsi mu bya politiki bavuga ko abagore bashobora kuzatora umukuru w’igihugu babogamiye cyane cyane kuri Visi-Perezida Kamala Harris, kandida w’ishyaka ry’Abademokarate, naho abagabo babogamiye ahanini kuri kandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani Donald Trump.
Mu rwego rw’inkuru zihariye zisobanura ibireba amatora muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yo muri uyu mwaka, turarebera hamwe uko kwinjira mu matora kwa Kamala Harris byaciye urwobo bwangu bwangu hagati y’abashobora gutora b’abagore n’abagabo.
Kuva mu 1984, abagore bajya gutora bahora biyongera muri buri tora rya perezida wa Repubulika kurusha iryaribanjirije. Bavuga kandi ko abagore batora Abademokarate ahanini kurusha uko baha amajwi Abarepubulikani. Kwinjira mu matora bitunguranye kwa Visi-Perezida Kamala Harris bisa n’ibyabashyuhije na none kurushaho.
Erin Covey ni umwe mu bayobozi b’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusesenguzi mu by’amatora, gitangaza icyegeranyo cyitwa “The Cook Political Report.” Iki kigo gifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Arlington, muri leta ya Virginia, mu nkengero za hafi cyane ya Washington D.C. Agira ati: “Twabonye impinduka zikomeye mu bice by’abaturage bitandukanye, by’umwihariko mu bagore, bashobora kuzaha amajwi Umudemokare uri kuri nimero ya mbere kuri tike kurusha uko bari bameze igihe kandida yari Biden.
Abiraburakazi ni bo bashobora kuzatora cyane Harris. Ndetse n’abo mu bwoko bita “Hispanic” bafite inkomoko muri Amerika y’Epfo. Biragaragara ko bamushyigikiye, bo hamwe n’abafite amashuli. Muri ibi bice by’abagore ni ho impinduka zituruka by’ukuri.”
Mu bali n’abategarugoli bageze mu kigero cy’imyaka yo gutora, ibipimo bya politiki byose byerekana ko Kamala Harris arusha Trump amajwi ari hagati y’icyenda na 13 ku ijana. Paul Maslin ni umuhanga wo mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ibipimo bya politiki cyitwa FM3. Gifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Los Angeles, muri leta ya Calfornia. Agira ati:
“Yungutse abagore bakiri bato benshi mu badafite ishyaka babamo, n’abadafite ishyaka babogamiyeho, bari munsi y’imyaka 50 y’amavuko, muri bo cyane cyane ariko abafite munsi y’imyaka 40. Kandidatire ye yarabahagurukije pe!”
Abagore b’Abazungukazi bagize uruhare runini mu ntsinzi ya Trump mu matora yo mu 2016. Barongeye bamuha amajwi menshi mu matora yo mu 2020. Ariko yo yarayatsinzwe.
Muri aya matora yo muri uyu mwaka, ibipimo bya politiki byo muri iyi minsi byerekana noneho ko we na Kamala Harris begeranye cyane mu majwi y’aba bagore b’Abazungukazi. Bivuze rero ko Trump yatakaje benshi, bashyigikira Kamala Harris.
Ku birebana n’abagabo n’abasore bageze mu kigero cyo gutora, aha ho Trump ni we uza imbere cyane. By’umwihariko mu bo bita Generation Z cyangwa Gen Z, na none bakunze kwita Zoomers kubera ko bakurikira cyane imbuga nkoranyambaga, bavutse hagati y’umwaka w’1997 n’uw’2012.
David McLennan ni umuhanga mu by’ibipimo bya politiki mw’ishuli rikuru ryigenga ryitwa Meredith College ryo mu mujyi wa Raleigh, umurwa mukuru wa leta ya North Carolina. Ryigamo abakobwa n’abagore gusa.
Mclennan Asobanura ko abagabo benshi cyane bari munsi y’imyaka 27 y’amavuko babogamiye kuri Trump kubera imyemerere yabo ku bagore:
“Abasore bo mu kigero cya Gen Z ni abantu biyemera, birata cyane kandi basuzugura. Biyumvisha ko abagore badashobora gufata ibyemezo bikaze, nko mu gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika yaba igiye mu ntambara cyangwa mu gihe yaba ihuye n’ikindi kibazo gikomeye cyane kw’isi.
Ntibemera ko abagore bashobora kuba intarumikwa, cyangwa ko bashobora kugira ubushishozi n’ubutwari mu bihe bitoroshye.”
Ubusanzwe, abagore ni bo batora ari benshi kurusha abagabo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ariko n’ubwo bimeze gutya bwose, abakandida bombi, Harris na Trump, ntawe ugaragara ko asiga undi muri rusange mu bipimo bya politiki bigenda bisohoka muri iyi minsi. Baregeranye cyane mu majwi ku buryo ntawe ugaragara ko ari we uzatsinda kw’itariki ya 5 y’ukwa 11 gutaha. (VOA)
Forum