Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, ari mu ruzinduko I Washington. Aragenzwa no kuganira na Perezida Joe Biden ku kibazo cyo kwemerera Ukraine gukoresha intwaro bayiha zishobora kurasa kure cyane mu Burusiya.
Ukraine imaze igihe ititiriza ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi isaba uruhushya rwo kurasa mu Burusiya kure na misile bayiha. Yabigarutseho cyane na none ubwo ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Amerika, Antony Blinken, n’Ubwongereza, David Lammy, bari bajyanye mu ruzinduko I Kiev ejobundi ku wa gatatu w’iki cyumweru.
Leta zunze ubumwe z’Amerika ntibyanga, ariko ivuga ko igihe kitaragera. Isobanura ko bizaterwa n’uburyo Uburusiya buzahindura imirwanire yabwo muri Ukraine. Bityo, ikigo ntaramakuru, AP, cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika cyemeza ko ntacyo Biden na Starmer baza kubitangazaho ku mugaragaro.
Uko biri kose, Uburusiya bwiyamye Amerika n’Ubwongereza, buvuga ko baramutse bemereye Ukraine kuburasamo imbere ku butaka bwabo kure mu gihugu byaba ari ukubugabaho intambara, nabwo buzabivuna. Umuhanga mu bya gisirikare, Lieutenant-Colonel Daniel Davis, wavuye ku rugerero mu ngabo z’Amerika, yabisobanuriye Ijwi ry’Amerika: “Izi ntwaro zikoreshejwe, amasasu yazo yaba ayobowe n’ibyogajuru bya satellite by’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi. Abanya Ukraine ubwabo ntibafite ubumenyi bwo gukoresha ibyo byogajuru. Ku Barusiya, ni Amerika nyirizina yaba irwanyije igihugu cyabo. Bavuga rero ko nabo bazafata ingamba zikwiye.”
Muri uru runturuntu rwose, Uburusiya bwirukanye kuri uyu wa gatanu abadipolomate batandatu ba ambasade y’Ubwongereza i Moscou. Bubashinja kubuneka.
Ubwongereza buvuga ko ibi birego ari ibinyoma, ahubwo ko ari nko kubwishyura ko nabwo, mu kwezi kwa gatanu gushize, bwirukanye umudipolomate w’Uburusiya wari ushinzwe iby’umubano wa gisirikare muri ambasade yabwo i Londres.
Forum