Muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo, abarimu n’abanyeshuli bahunze intambara mu ntara ya Kivu ya Ruguru ubu bari mu nkambi zitandukanye, baravuga ko batangiye guhura n’imbogamizi nyinshi bitewe nuko leta itabaha ibyo yabasezeranyije ubwo umwaka w’amashuli watangiraga.
Baravuga ko batabona ibikenerwa byose kugirango ibikorwa by’uburezi bigende neza. Barasaba leta gukora ibishoboka kugira ngo naho uburezi bugende neza nkuko bimeze mu bindi bigo bya leta.
Umunyamakuru Jimmy Shukrani Bakomera yateguye inkuru irambuye ushobora gukurikira mu ijwi rye hano hepfo
Forum