Rebecca Cheptegei wakiniraga igihugu cya Uganda umukino wo gisiganwa ku maguru mu mikino mpuzamahanga ya Olempike yitabye Imana.
Yari mu bitaro yivuza ubushye nyuma y’uko umugabo buzuraga amusutseho peteroli aramutwika.
Itangazamakuru ryo muri Uganda no muri Kenya rivuga ko ibice by’umubiri we bibarirwa kuri 75 ku ijana byahiye. Abaye umugore wa gatatu witabira imikino mpuzamahanga wiciwe muri Kenya kuva mu mwaka wa 2021.
Yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Eldoret nyuma yuko bimwe mu bice by’ingenzi mu mubiri we binanirwa gukomeza gukora nkuko byatangajwe n’abaganga bo muri ibyo bitaro.
Ikinyamakuru The Standard cyandikirwa m uri Kenya cyavuze ko umugabo wamutwitse na we yahiye ku rugero rwa 30 ku ijana.
Ministri w’imikino muri Kenya, Kipchumba Murkomen, yavuze ko urupfu rw’uyu mugore w’imyaka 33 ari igihombo ku karere kose kandi ari ubutumwa ko ihohoterwa rikorerwa abagore rikwiriye kwamaganwa.
Muri Uganda ho ishyirahamwe ry’umukino wabasiganwa ku maguru ryasabye ko ibyakorewe Cheptegei bikurikiranwa mu butabera.
Se umubyara Joseph Cheptegei, yabwiye abanyamakuru ko arimo gusaba ubutegetsi kumurindira abana n’ibyo asize yemeza ko ibyabaye byatewe n’amakimbirane ashingiye ku butaka bari bafitanye n’uwo mugabo.
Abagore n’abakobwa babarirwa kuri 34 ku ijana muri Kenya bari hagati y’imyaka 15 na 49 bakorerwa ihohoterwa nkuko byagaragajwe n’imibare itangwa na leta mu 2022. Iyi mibare yerekana ko abashatse ari bo bakunze kwibasirwa n’aka kaga.
Ishami rya ONI ryita ku iterambere ry’abagore rivuga ko abagera kuri 41 ku ijana birangira basabye gatanya kubera amakimbirane yo mu ngo.
Forum