Uko wahagera

Kongo Irakira Inkingo za Mbere z’Ubushita bw’Inkende


OMS-Inkingo z'Ubushita bw'Inkende
OMS-Inkingo z'Ubushita bw'Inkende

Ministri w’ubuzima muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo yatangaje ko icyo gihugu kigiye kwakira inkingo z’indwara y’ubushita bw’inkende.

Repubulika ya demukarasi ya Kongo itegereje inkingo za mbere z’indwara y’ubushita bw’inkende kuri uyu wa kane, icyiciro cya kabiri cyazo kikazahagera kuwa gatandatu w’iki cyumweru. Byatangajwe n’umukuru w’itsinda rishinzwe kurwanya iyo ndwara, Cris Kacita.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, mu kwezi gushize ryatangaje ko iyi ndwara yatangiriye muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo ari icyorezo gihangayikishije isi. Gusa uburyo bwo kuyikumira bwahuye n’imbogamizi zishingiye ku ibura ry’inkingo.

Umukuru w’itsinda rishinzwe kurwanya iyo ndwara ntiyatangaje ingano y’inkingo Repubulika ya demukarasi ya Kongo iteganya kwakira kuri iyo minsi yombi.

Kuva iyi ndwara yadutse muri Kongo abagera ku 19,710 bamaze kuyandura, nk’uko bitangazwa na ministeri y’ubuzima muri icyo gihugu.

Mu butumwa bwa videwo ministri w’ubuzima wa Kongo, Roger Kamba, yatangaje yavuze ko bagiye kwibanda ku gutera imiti yica udukoko mu mashuli no gushishikariza abana gukaraba intoki cyane cyane muri iki gihe amashuri agiye gutangira. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG