Uko wahagera

Komisiyo y'Amatora muri Tuniziya Isabwa Gutanga Imihoho


Kuri uyu wa mbere, komisiyo y’amatora ya Tuniziya yanze icyemezo cy’urukiko gisubiza abakandida perezida ku rutonde kandi polisi yataye muri yombi undi mukandida.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ibyo barabinenga bavuga ko ari urundi rugero rw’uko Perezida, Kais Saied aniga ihiganwa.

Ititaye ku rwego rukuru rw’ubucamanza, Komisiyo yemeje gusa kandidatire ya Saied n’iz’abandi babiri, Zouhair Magzhaoui na Ayachi Zammel, mu matora y’umukuru w’igihugu, azaba tariki 6 y’ukwezi kwa 10.

Umuyobozi wa komisiyo y'amatora, Farouk Bouasker yagize ati: "Komisiyo ni rwo rwego rwonyine rwizewe n’itegeko nshinga rwahawe inshingano z’ubunyangamugayo mu matora."

Kuri uyu wa mbere, impirimbanyi nyinshi zateraniye hafi y’icyicaro gikuru cy’iyo komisiyo, ziyisaba gusezera ku mirimo. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tuniziya n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yashinje abategetsi gukoresha "inzitizi zidahwitse" n’iterabwoba kugirango Saied azongere atorwe.

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuze ko komisiyo y’amatora itagifite ubwigenge kandi ko intego yayo, imwe rukumbi, ari iyo gukora ku buryo Saied atsinda mu buryo bworoshye.

Iyi Komisiyo ihakana ibyo birego, ikavuga ko nta ruhande ibogamiyeho.
Saied watowe muri demokarasi mu 2019, mu mwaka ushize yavuze ko atazaha Tuniziya "abadakunda igihugu." (Reuters)

XS
SM
MD
LG