Programu ya ONU yita ku biribwa, PAM, irimo gukora iperereza ku bayobozi bakuru bayo babiri muri Sudani.
Abantu 11 bafite bazi ibijyanye n’iri perereza, batangarije Reuters ko abayobozi bashinjwa uburiganya no guhisha amakuru yaturutse mu baterankunga ku bijyanye n'ubushobozi bwa PAM bwo kugeza imfashanyo y'ibiribwa ku baturage muri iki gihugu kirimo ibibazo bikomeye by’inzara.
Mu rwego rw’iperereza ryakozwe n’ibiro by’umugenzuzi mukuru wa PAM, abashakashatsi barimo kureba niba abakozi barashatse guhisha uruhare rwavuzwe ku ngabo za Sudani mu kuzitira imfashanyo.
Ibyo ni mu gihe cy’intambara imaze amezi 16, igisirikare cya Sudani gihanganyemo n’umutwe witwara gisirikare wa RSF, ushaka kugenzura igihugu.
Muri iyi myaka mike ishize, ibikorwa bya PAM byarahungabanyijwe kandi imfashanyo yaribwe mu bihugu birimo Somaliya na Yemeni.
Mu mwaka ushize, PAM n’ikigo cy’Amerika cyita ku iterambere mpuzamhanga, USAID, bahagaritse by’igihe gito, gutanga ibiribwa muri Etiyopiya, nyuma y’amakuru yavugaga ko imfashanyo y’ibiribwa yibwaga mu mudendezo muri icyo gihugu. (Reuters)
Forum