Uko wahagera

Sudani: Icyorezo cya Korera Cyibasiye Abaturage


Abarwayi ba Korera muri Sudani
Abarwayi ba Korera muri Sudani

Inzego z’ubutegetsi muri Sudani zatangaje ko icyorezo cya Korera cyadutse mu gihugu.

Ni ubwa kabiri mu myaka ibiri yikurikiranya iki icyorezo cyaduka muri Sudani. Mu kwezi gushize cyahitanye abantu 28.

Uko imvura igwa mu bice bitandukanye by’igihugu ni ko abantu bakomeza guhunga intambara imaze amezi 16 mu gihugu, ibyo bigafasha iyo ndwara gukwirakwira.

Guhera kw’itariki ya 22 y’ukwezi kwa karindwi, ubwo iyo ndwara yadukaga mu gihugu, abantu 658 barwaye korera muri leta eshanu, nk’uko Shible Sahbani, umuyobozi w’ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS muri Sudani yabitangarije, Reuters, i Port Sudani.

Sahbani yavuze ko kuba ibikorwa remezo byinshi by’ubuzima bidakora mu gihugu cyangwa byarasenywe no kuba abakozi bo mu buvuzi baragabanutse bitewe no guhunga intambara, byatumye 4.3 by’abarwayi bapfa. Uyu muyobozi yavuze ko uyu ari umubare uri hejuru ugereranyije n’ibindi byorezo.

Yakomeje avuga ko abantu bagera mu 200.000 bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara ya korera.

Kuva intambara hagati y’ingabo z’igihugu n’umutwe witwara gisirikare wa RSF itangiye, abantu bahura n’ibibazo bikomeye, aho abarenga miliyoni 10 bahungiye imbere muri Sudani no hanze y’imipaka yayo. Ubu, iki gihugu gihanganye n’ibyorezo bitanu harimo n’iseru.

Minisitiri w’ubuzima, Haitham Mohamed Ibrahim, yavuze ko abantu bagera mu 12.000 barwaye korera. Avuga ko iyi ndwara yahitanye abarenga 350 hagati y’ukwezi kwa 12 umwaka wa 2023 n’ukwa gatanu 2024 akemeza ko nta cyorezo gikomeye cyabaye mu myaka icyenda yabanjirije intambara.

Icyorezo cya korera kiriho ubu, cyibanze muri Leta ya Kassala n’iya Gedaref, zakiriye miliyoni 1.2 bateshejwe ibyabo. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG