Urukiko rw’ikirenga muri Kenya rwaraye rukuyeho icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire cyavugaga ko itegeko rigenga imari ryo mu 2023 riciye ukubiri n’itegeko nshinga.
Urukiko rw’ikirenga rwavuze ko ari ngombwa kubumbatira ingengo y’imari y’igihugu kugeza igihe uruhande ruhagarariye leta ruzatangira imyanzuro yarwo mu kwezi gutaha.
Umushinga w’itegeko rigenga imali ugezwa ku nteko ishinga amategeko mu ntangiriro za buri mwaka ni wo shingiro guverinema iheraho igena uburyo bwo kubona amafaranga harimo no kuzamura imisoro.
Umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire wo mu kwezi gushize uvuga ko itegeko rigenga imari rica ukubiri n’itegeko nshinga wabereye imbogamizi ubutegetsi bwa Perezida William Ruto.
Uyu mukuru w’igihugu mu kwa gatandatu yari yatangaje ko ahagaritse iryo tegeko nyuma yo kotswa igitutu n’abaturage bakoze imyigaragambyo yiganjemo urubyiruko.
Perezida Ruto ubu ari mucyeragati. Ku ruhande rumwe arashaka kubahiriza ibisabwa n’ibigo mpuzamahanga by’imari, ariko ku rundi arashaka gutega amatwi abaturage baremerewe n’ibibazo by’ubukungu.
Forum