Ibyishimo ni byose ku bahinzi b’umuceri bo mu kibaya cya Bugarama nyuma y’aho toni 4,000 z’umuceri wari umaze hafi amezi atatu warabuze abaguzi watangiye kugurwa kuva kuri iki cyumweru.
Ikigo cy’ubuhahirane mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba - East Africa Exchange ni cyo kirimo kugura uyu muceri. Inzego z’ubutegetsi ziratangaza ko bitarenze ibyumweru bibiri wose uraba wamaze kuva ku mbuga no mu buhunikiro by’abahinzi.
Ubwo Ijwi ry'Amerika ryasuraga abahinzi bo muri icyo kibaya kiri mu ntara y'Uburengerazuba, akanyamuneza kari kose nyuma y’aho amakamyo atangiye gutwarira umuceri wabo kuva kuri iki cyumweru.
Kuri benshi mu baganiriye n’Ijwi ry’Amerika, ingorane zari nyinshi ariko cyane cyane inzara mu miryango ku bitwa ko bejeje ibyakabaramiye.
Ku bandi naho imishinga yari yarahagaze ndetse baranamaze kwakira igihombo.
Icyigo cy’ubuhahirane mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba – East Africa Exchange, ni cyo kirimo kugura umuceri w’aba bahinzi. Iki nacyo kikazawutunganya cyifashishije inganda ebyiri z’aho mu kibaya cya Bugarama.
Nta cyumweru cyari cyagashize Ijwi ry’Amerika ikoze inkuru ku marira y’aba bahinzi, batabazaga ku bw’umusaruro wabo wari umaze hafi amezi atatu wangirikira ku bibuga by’ubwanikiro.
Ni nyuma kandi y’iminsi itarenze itatu Perezida Paul Kagame akomoje kuri iki kibazo cy’isoko ry’umuceri wo mu Bugarama, aho yashinje abayobozi kukigiramo uburangare.
Imibare itangwa n’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri aha mu Bugarama, irerekana ko kuri toni zisaga 7,000 bari bejeje, kugeza kuri iki cyumweru batari bakagurishijeho n’izigeze ku 3,000.
Kuri ubu ariko ubutegetsi burizeza ko toni zisaga 4,000 zihari ziraba zamaze kugurwa bitarenze ibyumweru bibiri.
Abaturage ariko bagasaba ko hafatwa ingamba zirambye kuri iki kibazo n’ubutaha ntikizasubire.
Icyakora nzego z’ubutegetsi ku rwego rw’akarere zo zivuga ko inganda zitunganya umusaruro w’umuceri aha mu kibaya cya Bugarama zongerewe ubushobozi byatanga umuti urambye.
Ikibaya cya Buragama giherereye mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda kiri mu bifite ubuso bwagutse buhingwaho umuceri kurusha ahandi mu Rwanda, na hegitari zisaga ibihumbi 15.
Kiri kandi mu bifite inganda nyinshi zitonora umuceri uhahingwa, aho habarizwa izigera kuri eshanu.
Izo nazo mu mezi hafi atatu yari ashize abahinzi batangiye gusarura, zari zimaze kugura umusaruro ungana na toni 2,000 n’imisago.
Forum