Abagore batunze ingo muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y'epfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ukomeje kwiyongere ari nako ibibazo bahura nabyo byiyongera.
Ugeze muri bimwe mu bice byo muri iyi teritware ihana urubibi n’igihugu cy’Uburundi, usanga abenshi mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abandi bafura ku migezi, abandi bari mu mirima mu gihe abandi baba bari guseha imisenyi yo kugurisha.
Iyo uganiriye na bamwe muri bo, bagaragaza ko impamvu bajya muri iyo mirimo ari uko ari abapfakazi, abandi bemeza ko abagabo babataye abandi nabo bakavuga ko abagabo babo ntaco bakora, kubera ubusinzi .
Niyonsaba Christine, ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 afite umuryango w’abana barindwi. Yahungiye muri Kongo avuye mu Burundi, umugabo amaze kumuta.
Ijwi ry'Amerika ryamusanze ku mugezi wa Kavimvira aseha umucanga wo kugurisha kugirango abone ibyo agaburira abana be. Asanga gutunga urugo wenyine ari ingorabahizi .
Undi, Toyi Hawa amaze imyaka itatu umugabo yaramutaye. Nawe ashimangira ko yugarijwe n’ibibazo byo kubona ibyo atungisha abana be batanu umugabo yamusigiye.
Si aba bagore gusa bavuga ko abagabo babata bagatunga imiryango yabo bonyine, hari n’abandi batunze imiryango bitewe n’uburyo abagabo bakoresha imishahara yabo nabi.
Bamwe mu bagabo Ijwi ry'Amerika ryavugishishije ribabaza impamvu bata ingo zabo batubwiye ko iyo bagiye gushakira imibereho kure yaho batuye bagerayo bagashaka abandi bagore, abandi nabo bavuga ko bata abagore babo bitewe nuko bitwara nabi mu ngo.
Ijwi ry’Amerika ryashatse kumenya umubare w’abagabo bata ingo muri iyi teritware ya Uvira ntibyadukundira.
Mu busanzwe nta bufasha leta iha aba bagore batunze ingo zabo. Gusa mu rwego rwa mategeko leta ikurikira abagabo kubera guta abana babo ndetse ikabategeka gutanga ibibatunga.
Abenshi mu bagabo bata ingo usanga bari babanye n’abagore mu buryo butewe n’a mategeko.
Forum