Polisi ya Nijeriya yavuze ko abantu 20 bapfuye ubwo ubwato bw’ibiti barimo bwafatwaga n’inkongi y’umuriro mu ruzi rwo muri leta ya Bayelsa ikora ku nyanja y’Atlantika.
Umuvugizi wa polisi ya Bayelsa, Musa Mohammed, yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abacuruzi bari bashyiriye ibicuruzwa byabo, imiryango ituye mu bice byagereye inkombe z’inyanja.
Abacuruzi bakora ingendo buri cyumweru hagati y’ibice bituwe by’inkombe n’umurwa mukuru Yenagoa wa Leta ya Bayelsa.
Amakuru avuga ko bantu 200, bahitanywe n’impanuka z’amato muri Nijeriya, mu mwaka ushize wa 2023.
Abayobozi bagiye bamaganira impanuka nk’izo ku mubare urengeje urugero amato atwara no kuba atitabwaho uko bikwiye. Reuters)
Forum