Ihuriro ry’abanyeshuli biga muri za Kaminuza zose zo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo barasaba leta gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, aho guhora iteze igusubizo ku mahanga.
Abahagarariye abo banyeshuri baganiye n’itangazamakuru mu mujyi wa Goma kuri uyu wa kabiri ubwo bari bateraniye hamwe mu rwego rwo kwiga ku kibazo cy’umutekano ukomeje kugenda wiyongera mu bice byo mu ntara za Kivu ya ruguru na Ituri.
Aba banyeshuli bavuga ko leta ishakira umuti ibibazo bidahari, ikirengagiza ibihari cyane biterwa n’intambara z’urudaca mu burasirazuba bw’igihugu.
Ikindi abanyeshuri bagarutseho ni uburyo leta idashyira imbere kwita ku kibazo cy’umutekano, bumvikanisha ko kibagiraho ingaruka mu myigire n’imibereho yabo mu bihe biri imbere.
Ikibazo cy’umutekano muke muri Kongo cyatumye umubare w’abakuwe mu byabo wiyongera nabyo bikagira ingaruka ku myigire y’abana bakurira mu nkambi.
Abo banyeshuri kimwe n’abanyapolitike barimo Sukisa Ndayambaje Joseph wo muri teritware ya Masisi bemeza ko leta ikwiye guhagurukira gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke.
Sukisa avuga ko, akurikije umubare w’abantu bamaze guhitanwa n’intambara, impande zirwana zikwiye kumvikana, zigaharika intambara.
Mu cyumweru gishize I Luanda muri Angola, abaministiri b’ububanyi n’amahanga ba Kongo n’u Rwanda batangaje ko bageze ku masezerano yo guhagarika intambara hagati y’ingabo za Kongo n’umutwe wa M23.
Ayo masezerano yagombaga gutangira kubahirizwa ku itariki ya kane y’uku kwezi.
Abakurikiranira hafi ibintu muri Kongo bavuga ko kugeza ubu ntakigaragaza ko ayo masezerano arimo gukurikizwa.
Forum