Mali igiye gushyiraho isosiyete ya Leta y’indege yo gukorera muri iki gihugu kinini cy’Afrika y’uburengerazuba, nyuma y’imyaka irenga 10 indege ya nyuma y’igihugu ihagaritswe.
Guverinoma iyobowe n’igisirikare yatangaje ko iyo sosiyete nshya y'indege, Mali Airlines-SA, izakorera mu turere tw’imirwa mikuru. Mu nama gakora buri cyumweru, kuri uyu wa gatatu nibwo akanama k'abaminisitiri, kemeje umushinga w’inyandiko ijyanye no gushyiraho no kwemeza isosiyete y’indege.
Ingendo zo mu mihanda zishobora guteza akaga muri Mali. Iki gihugu nticyorohewe n’ibitero by’abitandukanyije n’iby’inyeshyamba z’abajihadiste bakorana na al Qaeda n’umutwe wa leta ya kisilamu. Ni ibitero byatangiye mu myaka 10 ishize kandi kuva icyo gihe, byagiye bikwirakwira no mu bihugu bituranyi, aribyo Burkina Faso na Nijeri kimwe no mu bihugu byo ku nkombe.
Abarwanya ubutegetsi bo mu bwoko bw’abaTuareg n’abarwanyi ba kiyisilamu, bishe umubare munini w’abasirikare ba Mali n’abo bafatanyije b’Abarusiya muri iyi minsi ishize.
Mali, irimo igice kinini cya Sahel. Ni inshuro eshanu z'ubunini bw’igihugu cy’Ubwongereza, aho isangiye kilometero 7.420 z'imipaka n’ibihugu birindwi. (Reuters)
Forum