Icyorezo cy’ubushita bw’inkende kimaze iminsi ibiri cyadutse mu Rwanda. Abaturage bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere ka Rubavu mu ntara y’u Burengerazuba batewe impungege n’uko nta ngamba zirashyirwaho zo kwirinda iki cyorezo
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda RBC cyatangaje ko mu Rwanda hadutse icyo cyorezo. Iki kigo cyavuze ko abantu babiri cyagaragayeho bari bamaze iminsi bakorera ingendo mu gihugu cya Republika ya Demokarasi ya Kongo.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye OMS rivuga ko abantu 29.000 bamaze kwandura iyo ndwara muri Kongo kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize. Abagera ku 1.100 bamaze kwicwa n’iyo ndwara, dukurikije imibare itangwa na OMS.
Umva inkuru irambuye yateguwe na Gloria Tuyishime
Forum