Uko wahagera

Donald Trump Wahoze ari Perezida w'Amerika Yarusimbutse


Perezida Trump n'abashinzwe umutekano we bamuhungisha amaze gukomereka
Perezida Trump n'abashinzwe umutekano we bamuhungisha amaze gukomereka

Inzego z’umutekano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika zaburijemo icyiswe ‘umugambi wo gushaka guhitana’ Donald Trump wahoze ari perezida w’iki gihugu.

Trump yarashwe ku gutwi kw’iburyo ejo ku wa gatandatu ubwo yari mu mujyi wa Butler muri leta ya Pennsylvania mu gikorwa cyo kwiyamamaza nk’umukandida w’Abarepubulikani, mu matora ateganijwe mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Trump w’imyaka 78 yari agitangira ijambo rye mu ma saa kumi n’ebyiri ku isaaha ya Washington DC ubwo humvikanaga urusaku rw’amasasu. Yahise yifata ku gutwi kw’iburyo aho isasu ryafashe aca bugufi.

Abashinzwe umutekano bahise bamwubarara hejuru
Abashinzwe umutekano bahise bamwubarara hejuru

Mu masegonda make akimara kuraswa abashinzwe umutekano we bahise bahuzura bamwubararaho abandi bazenguruka ibice byose by’aho yari ahagaze.

Mu kanya gato yuburutse hagati yabo agaragara avirirana mu maso afunze igipfunsi cy’iburyo, bigaragara ko umurwa we wavugaga amagambo “"Fight! Fight! Fight!" bisobanura “Rwana! Rwana! Rwana!”.

Kare kuri iki cyumweru, ibiro bishinzwe iperereza FBI, byatangaje ko Thomas Matthew Crooks w’imyaka 20 ukomoka mu mujyi wa Bethel Park wo muri leta ya Pennsylvania ari we wari muri iki gikorwa cyamaze kwitwa ‘gushaka guhitana’ Trump wahoze ayobora Amerika. Uyu Thomas Matthew Crooks yanditse nkumuturage uzatora mu ishyaka ry’Abarepubulikani nkuko bigaragazwa n’inyandiko z’abatora zo muri iyi leta.

Urwego rushinzwe kurinda umutekano w’abanyapolitiki muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Secret Service, rwatangaje ko uyu Thomas Matthew Crooks yahise araswa n’inzego z’umutekano arahagwa. Undi muntu umwe mu bari bitabiriye iyo mitingi yo kwiyamamaza yahaguye abandi babiri barakomereka.

Abapolisi bashinzwe kumasha ku gisenge cy'imwe mu magorofa bahanganye n'uwari ugerageje kurasa Trump
Abapolisi bashinzwe kumasha ku gisenge cy'imwe mu magorofa bahanganye n'uwari ugerageje kurasa Trump

Abashinzwe kubahiriza amategeko babwiye abanyamakuru ko kugeza ubu batarabasha kumenya imvano y’icyo gikorwa ariko ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika (FBI) biravuga ko byatangiye kubikurikirana.

Kuva mu mwaka wa 1981 ubwo Ronald Reagan icyo gihe wari umukandida w’Abarepubulikani yarusimbukaga, ni ubwa mbere habaye igikorwa cyo kugerageza kwivugana umukuru w’igihugu cyangwa umukandida w’ishyaka.

Forum

XS
SM
MD
LG