Uko wahagera

Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Kenya Yeguye


Japhet Koome wayoboraga polisi muri Kenya
Japhet Koome wayoboraga polisi muri Kenya

Muri Kenya, umukuru w’igipolisi, Japhet Koome, yeguye ku milimo ye. Igipolisi. Abaturage baranenga imyitwarire ya polisi mu myigaragambyo yo mu kwezi gushize yahitanye abantu 39.

Mw’itangazo yashize ahagaragara, perezidansi ya Kenya ivuga ko umukuru w’igihugu, William Ruto, yemeye ukwegura kwa Koome. Risobanura ko Douglas Kanja, wari wungirije Koome, yashinzwe kuyobora polisi ya Kenya ku bw’ubusigire.

Ibi babaye umunsi umwe nyuma y’uko Perezida Ruto asheshe guverinoma ye, agumisha mu kazi kabo babiri gusa mu bari bayigize: Visi-Prezida wa Repubulika, Rigathi Gachagua, na ministiri w'ububanyi n'amahanga, Musalia Mudavadi.

Nyamara byose bisa n’aho abakoresheje imyigaragambyo, cyane cyane urubyiruko. Bavuga ko bashobora kuyisubukura Perezida Ruto nawe ubwe niyanga kwegura. (Reuters, AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG