Uko wahagera

Rwanda: Habineza Ntiyemeranya n'Abavuga Ko Ishyaka Rye Riri Mu Kwaha Kwa FPR


Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda
Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda

Frank Habineza, umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda – Green Party, yatunze agatoki uturere twa Ngoma na Rulindo, kumubangamira mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa kane, umukandida Habineza, yavuze ko nubwo bahuye n’izi ngorane, asanga amatora y'uyu mwaka afite umwihariko ugereranije no mu 2017.

Avuga ko kuri ubu, habayemo kwisanzura.

Umuyobozi wa Green Party yabwiye itangazamakuru ko ibibazo bagiriye mu turere tubiri twa Ngoma na Rulindo babigejeje kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Ijwi ry'Amerika ryifuje kumenya icyo Komisiyo y'amatora yakoze kuri ibi birego bya Green Party, rivugana n’umuyobozi w’iyi komisoyo Oda Gasinzigwa asubiza ko atuvugisha nyuma, ariko twongeye kumuhamagara ntiyitabye telefoni ye igendanwa.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandida Habineza yabajijwe icyo avuga ku bavuga ko ishyaka rye riri mu kwaha kw’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR Inkotanyi.

N’uburakari bwinshi, yateye ibyatsi abavuga ibyo, agaragaza ko ishyaka rye ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Yongeyeho ko we ku giti cye yahuye n'ibigeragezo byinshi birimo no guhunga igihugu azira ibitekerezo bye no gushinga ishyaka.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:37 0:00

Mu turere amaze kunyuramo yiyamamaza, umukandida wa Green Party, yagiye yizeza abaturage ko mu gihe bamutora, azakuraho umusoro w’ubutaka abantu bakagira ubwisanzure ku mitungo yabo, ko azagabanye inyungu z’amabanki ahe n’abaturage ibiryo bihagije avugurura ubuhinzi.

Habineza avuga ko mu byo yizeza abaturage hari ibyo ishyaka rye ryamaze gukora mu myaka itandatu rimaze mu nteko, ari ho ahera avuga ko afite ikizere cyo kuzatsinda amatora.

Ariko abasesengura ibintu mu Rwanda, basanga amahirwe ye yo gutsinda ari mbarwa.

Mu matora y’ubushize mu 2017, ishyaka Green Party ryari ryagize amajwi 0.4 ku ijana. Ugereranije n’abaturage bagera hafi kuri miliyoni hafi zirindwi bari biyandikishije kuzatora icyo gihe, usanga yaratowe n’abatageze ku 28,000.

Forum

XS
SM
MD
LG