Uko wahagera

Amerika Ihangayikishijwe n'Ubucuruzi 'Butemewe' bw'Amabuye y'Agaciro muri Kongo


Ikirangantego cya ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika yasohoye itangazo ryamagana ubucuruzi ivuga ko butemewe bw'amabuye y'agaciro muri Kongo.
Ikirangantego cya ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika yasohoye itangazo ryamagana ubucuruzi ivuga ko butemewe bw'amabuye y'agaciro muri Kongo.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yasohoye itangazo rivuga ko Amerika ihangayikishijwe n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Kongo n’ingaruka ikomeje kugira ku baturage.

Leta zunze ubumwe z’Amerika iravuga ko byumwihariko ihangayikishijwe n’icyo yise ‘uruhare rw’ubucuruzi butemewe bw’ amabuye y’agaciro’ mu gutera inkunga iyi ntambara’.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ivuga ko aya mabuye acukurwa mu buryo bunyuranye harimo ubwa gakondo n’ubuciriritse akenshi akagira inyungu ku mitwe yitwaje ibirwanisho iri mu karere k’uburasirazuba bwa Kongo

Iri tangazo rivuga mu buryo burambuye ibibazo Amerika ibona ko bikomoka ku buryo inganda zikoresha aya mabuye acukurwa muri Kongo, ikemeza ko akurwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu anyuze mu Rwanda na Uganda.

Amerika ivuga ko iri soko ry’amabuye y’agaciro rishyigikira icukurwa n’isoreshwa ryayo ku buryo butemewe ikemeza ko uko iminsi igenda ihita, ibigo bimwe na bimwe byakira amabuye y’agaciro avuye mu burasirazuba bwa Kongo byagiye bidohoka ku gukurikirana inkomoko n’uburyo amabuye bigura aba yabonetsemo.

Iri tangazo rya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika risaba ko habaho uburyo bwo gushishoza n’umutima nama wo kumenya neza inkomoko yayo; haba ku bigo biyagura cyangwa abikorera ku giti cyabo bari mu bucuruzi bwayo, byumwihariko hitabwa ku mabwiriza y’umuryango mpuzamahanga w’ubufatanye n’iterambere ry’ubukungu (OECD)

Iri tangazo rije rikurikira raporo y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye n’iy’ingabo zawo zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo (MONUSCO) yemeza ko hari abacuruzi rimwe na rimwe bashyigikiwe n’imitwe yitwaje intwaro n’inzego z’umutekano, bakura mu gihugu amabuye y’agaciro yacukuwe muri Kongo bakayohereza mu bihugu byo hanze.

Forum

XS
SM
MD
LG