Uko wahagera

Ubuhinde Burasaba ko Uburusiya na Ukraine Byagerageza Inzira y'Amahoro


Perezida Vladimir Putin yambika Ministri w'Intebe w'Ubuhinde Narendra Modi umudari wa mutagatifu Andereya nyuma y'ibiganiro bagiriye muri prezidansi y'uburusiya taliki 9/7/2024 (Photo by Alexander NEMENOV / AFP)
Perezida Vladimir Putin yambika Ministri w'Intebe w'Ubuhinde Narendra Modi umudari wa mutagatifu Andereya nyuma y'ibiganiro bagiriye muri prezidansi y'uburusiya taliki 9/7/2024 (Photo by Alexander NEMENOV / AFP)

Ministiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi yabwiye Prezida Vladimir Putin w’Uburusiya ko impfu z’abana bagwa mu ntambara hagati y’icyo gihugu na Ukraine zibabaje. Yavuze ko igisubizo cy’intambara hagati y’ibi bihugu kidashobora kuboneka ku rugamba.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigamije gutsura umubano bibahuje bwa mbere kuva Uburusiya bushoje intambara kuri Ukraine mu kwa kabiri kw’umwaka wa 2022.

Amagambo ya ministri w’intebe Modi aje nyuma y’uko ivuriro ry’abana riri i Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine rirashweho igisasu cya misile. Uburusiya bwavuze ko ingabo zabwo atari zo zarashe iki gisasu. Indi mijyi inyuranye yo muri Ukrine na yo yaguweho n’ibisasu, bihitana abantu 31.

Modi yavuze ko ubuhinde bwiteguye gufatanya mu buryo ubwo ari bwo bwose kugarura amahoro mu karere ariko yongeraho ko ibiganiro by’amahoro bidakunda iyo hakiri za bombe n’amasasu biturika hirya no hino.

Bwari ubwa mbere ministri w’intebe w’Ubuhinde agiriye uruzinduko i Moscow mu myaka itanu ishize n'ubwo kuva mu mwaka wa 2000 ibihugu byombi byagiranaga inama ngarukamwaka uretse mu mwaka wa 2021

Amashusho yerekanywe mu itangazamakuru y’abategetsi bombi yabagaragazaga bahoberana bajyanye mu modoka imwe mbere y’uko baganirira ku ifunguro rya nimugoroba basangiye. Mu biganiro bagiranye Putin yise mugenzi we Modi, ‘Inshuti ikomeye’ mu gihe Modi yise Uburusiya Inshuti yizewe kandi y’ibihe byose.

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yanenze uru ruzinduko rugitangira mu minsi ibiri ishize.

Forum

XS
SM
MD
LG