Uko wahagera

Nijeri, Mali na Burukina Faso Byasinye Amasezeran0 y'Umuryango Ubihuza


Jenerali Abdourahamane Tiani, wa Nijeri yakira mugenzi we wa Burkina Faso Kapiteni Ibrahim Traore i Niamey, 5/7/ 2024.
Jenerali Abdourahamane Tiani, wa Nijeri yakira mugenzi we wa Burkina Faso Kapiteni Ibrahim Traore i Niamey, 5/7/ 2024.

Ibihugu bitatu biyobowe n’abasirikare muri Afurika y’uburengerazuba ari byo Nijeri, Mali na Burukina Faso byaraye bishyize umukono ku masezerano yo kwinjira mu ihuriro rishya, bishimangira ko bitajenjetse mu gufatanya inzira yo gusohoka mu muryango w’ubukungu na politike uhuza ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba, CEDEAO. Uyu muryango wari umaze iminsi usaba ibi bihugu biyobowe gisirikare gusubira mu miyoborere ya demukarasi.

Ayo masezerano yashyiriweho umukono mu nama ya mbere y’umuryango mushya ibyo bihugu byashinze biwita Alliance of Sahel States (AES) cyangwa umuryango uhuza ibihugu byo muri Sahel.

Isinywa ry’aya masezerano hagati y’ibi bihugu ni ikimenyetso ko bifitanye ubufatanye bwa hafi muri aka karere ka Sahel yo hagati kazahajwe n’umutekano muke. Abasirikare bategeka ibihugu bitatu bafashe ubutegetsi hagati ya 2020 na 2023 bahita bahagarika ubufatanye n’ibihugu byo mu karere ndetse n’iby’Uburayi n’Amerika.

Perezida wa Nijeri, Abdourahamane Tiani yavuze ko iyi nama y’umuryango w’ibihugu byo muri Sahel ari umusaruro w’ukwiyemeza n’ubushake ibi bihugu bisangiye wo kugarura ubusugire bwabyo.

Gushyira umukono ku masezerano atangiza iri huriro rishya ry’ibi bihugu biremeza ku mugaragaro ko Niger, Mali na Burkina Faso bidashaka umuryango w’ubukungu na politike wa CEDEAO uhuza ibihugu 15 byo muri Afurika y’uburengerazuba.

Aya masezerano yashyizweho umukono hasigaye umunsi umwe ngo abakuru b’ibihugu by’umuryango CEDEAO wagumye kwingingira ibi bihugu kuyigarukamo baterame.

Nigeri, Mali na Burkina Faso, bishinja CEDEAO guteshuka ku mahame shingiro ayigenga no kunanirwa guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’abarwanyi b’Abajihadiste.

Mu kwezi kwa gatatu ibi bihugu uko ari bitatu byemeranyije gushyiraho ingabo bihuriyeho zo guhangana n’icyo kibazo kimaze guhitana ababarirwa mu bihumbi no gukura mu byabo abagera kuri miliyoni 3.

Forum

XS
SM
MD
LG