Uko wahagera

Ministri w'Intebe w'Ubuhinde Agiye Kugirana Ibiganiro na Perezida w'Uburusiya


Ministri w’Intebe w’Ubuhinde, Nerendra Modi na na Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya
Ministri w’Intebe w’Ubuhinde, Nerendra Modi na na Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya

Ministri w’Intebe w’Ubuhinde, Nerendra Modi, kuri uyu wa mbere aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Burusiya rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rubaye muri iki gihe Uburusiya bufitanye umubano n’Ubushinwa, Ubuhinde bufata nka mukeba.

Abakurikiranira hafi ibya politike y’Ubuhinde baravuga ko muri uru ruzinduko Modi ateganya kuzagirana ibiganiro na Perezida Vladimir Putin kuwa kabiri, bizaba bigamije gukuraho igisa n’urwikekwe ko umubano w’ibi bihugu bicuditse igihe kirekire waba warajemo kirogoya.

Iyi nama bazagirana izaba ibaye iya mbere kuva Uburusiya bwatera Ukraine. Ubuhinde bwirinze kwivanga muri iki kibazo. Ntibwigeze bwamagana iyi ntambara cyangwa ngo bwitabire ibihano ibihugu by’Uburayi n’Amerika byafatiye Uburusiya.

N’ubwo abakuru b’ibihugu by’Uburusiya n’Ubuhinde bagirana inama buri mwaka kuva mu mwaka wa 2000, bari batarongera guhura kuva Putin asuye umurwa mukuru w’Ubuhinde mu mwaka wa 2021.

Forum

XS
SM
MD
LG