Uko wahagera

RDC: Impunzi zo mu Nkambi ya DGDA i Goma Zigaragambije Zisaba Umutekano


Impunzi zo mu nkambi ya DGDA mu myigaragambyo
Impunzi zo mu nkambi ya DGDA mu myigaragambyo

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo impunzi zo muri site ya DGDA imwe mu zicumbikiye benshi mu mujyi wa Goma uri mu burasirazuba bw’igihugu, ziriwe mu myigaragambyo ikomeye yo kwamagana umutekano muke ukomeje kwiyongera mu nkambi z’impunzi zitandukanye mu mujyi wa Goma na teritware ya Nyiragongo.

Ni nyuma yuko mw’ijoro ryose rishyira uyu wa kane abitwaje intwaro bataramenyekana babasutseho urusasu bagakomeretsa benshi bakiba n’ibikoresho.

Imyigaragambyo yatangijwe mu masaha ya mu gitondo aho aba banyekongo bababarirwaga mu magana bashyize amabuye mu mihanda itandukanye yerekera muri iyi nkambi

Izi mpunzi zivuga ko kuva zagera muri iyi site ya DGDA iherereye mu rusisiro rwa Mugunga muri Komine ya Karisimbi nta na rimwe zirabona umutekano usesuye.

Zimwe mu mpamvu nyamukuru batanga ni uko leta yaba itabitaho kimwe n’izindi nkambi z’impunzi zizengurutse umujyi wa Goma n’iziwurimo imbere.

Kuba nta mutekano iyi nkambi ifite muri iyi minsi ntabwo bitera impungenge abayicumbitsemo gusa, ahubwo n’abayituriye na bo bafite icyoba gikomeye.

Aba bavuga ko buri joro muri iyi nkambi humvikana urufaya rw’amasasu y’imbunda ntoya, bikurikirwa n’ubujura bukabije bukomeje kwiganza muri aka gace ko mu mujyi wa Goma.

Ubwo twashakaga kumenya icyo ubuyobozi buvuga ku byo aba baturage bashinja FARDC na Wazalendo kuba ari bo bateza umutekano muke muri iyi nkambi ntabwo byadukundiye.

Twagerageje kwegera ibirindiro bya Wazalendo biri hafi y’iyi nkambi kugira ngo tuvugane n’abayobozi babo, ariko abashinzwe umutekano wo hanze ntibatwemereye kwinjira. Twagerageje no kubahamagara kuri terefoni ntibayifata.

Inkambi ya DGDA iherereye muri Komine ya Karismbi mu mujyi wa Goma. Icumbikiye umubare munini w’impunzi ziganjemo izavuye mu nkambi ya Bulengo ubwo yo yamaraga kugwamo ibisasu bigahitana abantu barenga 37 mu kwezi kwa gatanu gushyize. Icyo gihe abapfuye bashyinguwe na leta mw’irimbi rya Kibati muri teritware ya Nyiragongo.

Abakozweho n’ibyo bisasu mu buryo bumwe cyangwa ubundi bahise bava muri iyo nkambi berekeza muri komine ya Karisimbi aho bashinze inkambi ubu igizwe n’abarenga ibihumbi 18.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:33 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG