Uko wahagera

Abarwanyi ba Hezbollah Barashe muri Isirayeli, Ibihimuraho Irasa Muri Libani


Umwotsi w'ibisasu bya Irirayeli byaguye mu cyaro cya Shihin mu majyepfo ya Libani
Umwotsi w'ibisasu bya Irirayeli byaguye mu cyaro cya Shihin mu majyepfo ya Libani

Hezbollah yo muri Libani yarashe roketi zirenga 200 mu majyaruguru ya Isiraheli. Isiraheli nayo yihimuye n'ibitero by'indege z'intambara mu majyepfo ya Libani.

Isiraheli ivuga ko yashwanyagurije mu kirere bimwe mu bisasu bya Hezbollah kandi ko ibindi nta bantu byahitanye. Yari yahungishije abaturage hakiri kare.

Hezbollah isobanura ko yarashe muri Isiraheli ishaka guhorera umwe mu bakomanda bayo bo hejuru cyane witwa Mohammed Naamey Nasser Isiraheli yivuganye ejo ku wa gatatu hashize. Nyuma y’urupfu rwe, Helzbollah nabwo yari yahise irasa bya roketi birenga ijana muri Isiraheli ejo.

Nasser yayoboraga kamwe mu turere dutatu twa gisirikare twa Helzobollah. Hezbollah ivuga ko itakaje umusirikare w’imena. Yarwanye muri Siriya na Irak kuva mu 2011 kugera mu 2016. Yarwanye no mu ntambara ya nyuma iheruka hagati ya Isiraheli na Hezbollah mu 2006. Ni komanda wo hejuru wa gatatu wa Hezbollah Isiraheli yishe muri iyi ntambara ituruka ku yo Isirihali irimo irwana na Hamas mu ntara ya Gaza muri Palesitina kuva kw’itariki ya 7 y’ukwa cumi gushize.

Uyu munsi, indege z’intambara za Isiraheli nazo zagiye kurasa mu majyepfo ya Libani. Yemeza ko yibanze ku bigo bya gisirikare bya Hezbollah byonyine gusa biri mu midugudu ya Ramyeh na Houla.

Iyi ntambara ya Hezbollah imaze guhitana abantu 496, barimo abasivili 95, muri Libani. Naho muri Isiraheli imaze kwica 26, barimo abasivili 11.

Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubufaransa bari kw’isonga mu bakora ibishoboka byose kugirango amahoro agaruke. (AFP, Reuters, AP

Forum

XS
SM
MD
LG