Uko wahagera

Gaza: Abarwayi n'Abaganga Bavuye mu Bitaro by'i Khan Younis Baburiwe n'Ingabo za Isirayeli


Mu burasirazuba bwo hagati, ibitaro by’Uburayi i Khan Younis, birasa n’ibirimo ubusa, abakozi n’abarwayi bahunze iki kigo cy’ubuvuzi, nyuma y’uko ingabo za Isiraheli zategetse abaturage bo mu turere tuhakikije kuhava.

Ibihumbi by’abanyapalestina, benshi muri bo bamaze kwimurwa inshuro nyinshi mu ntambara imaze amezi arenga umunani, bahunze ibice by’amajyepfo ya Gaza kuva ku wa mbere, biturutse ku mabombe ya Isiraheli.

Rik Peeperkorn, uhagarariye ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS mu turere twigaruriwe tw’abanyepalestina, yagize ati: "Abakozi b'ibitaro n'abarwayi bari bamaze gufata icyemezo cyo kwiyimura ubwabo”. Yongeyeho ko hasigaye abarwari batatu gusa.

Mu kiganiro yatanze ku ruhande rwa ONU, yabwiye abanyamakuru ati: "Turatakamba ngo ibitaro by’Uburayi biri i Gaza, bisonerwe, turifuza ko bitakwangirika". Ni ubutumwa yatanze kuri videwo, ari i Yeruzalemu.

Umwe mu bayobozi mu gisirikare cya Isiraheli, yavuze ko n’ubwo hatanzwe amabwiriza yo kwimuka ku bice biherereyemo ibitaro, abakozi n’abarwayi babwiwe ko bashobora kuhaguma.

Yabivuze muri aya magabo “ntabwo twabahaye itegeko na rimwe ryo kuhava. Bityo rero, abarwayi hamwe n’amatsinda y’abaganga, bashobora kugumayo. “Kuri bo, hari umutekano". Uyu ni Colonel Elad Goren wa COGAT, ikigo cya Minisiteri y'ingabo cya Isiraheli, gihuza ibikorwa n’abanyapalestina. Hari mu kiganiro kuri telefoni n'abanyamakuru.

Komite mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge, yari ifite itsinda ry’abaganga mu bitaro, harimo inzobere mu kubaga, yimuriye iryo tsinda ryayo n’abarwayi mu bitaro bikorera i Rafah-Mawasi, nk'uko itangazo ryayo ribivuga.

Rigira riti: “Mu gihe hakomeje kwimuka abantu benshi cyane, ni ngombwa ko hatangwa uburyo bwo gutwara abafite ubumuga, abageze mu zabukuru n’abarwayi”. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG