Uko wahagera

Muri Santrafurika Ibibazo by'Imirire Mibi Byugarije Abana: ONU


Ifoto igereranya igaragaza ikibazo cy'ibura ry'iribwa ahandi Afurika
Ifoto igereranya igaragaza ikibazo cy'ibura ry'iribwa ahandi Afurika

Ishami rya ONU, ikigega cyita ku bana UNICEF, iravuga ko miliyoni eshatu z’abana muri Repuburika ya Santrafurika, ari bo babura ibintu byinshi kw’isi. Ibyo bituma haboneka ibibazo bituruka ku mirire mibi bikwirakwiriye mu gihugu.

Hejuru y’ibyo bibazo by’imirire mibi, nta n’uburyo abo bana bafite bwo guhabwa serivisi ziboneye mu bijyanye n’ubuvuzi bafite. Hari kandi ihungabana ry’umutekano mu gihugu ku buryo bishobora guteza ikiremwa muntu amakuba akomeye.

UNICEF ivuga ko abana mu gihugu badafite uburyo bwo kugera kuri serivisi z’ubuzima kandi ko hafi 40 kw’ijana, bahorana indwara zituruka ku mirire mibi. Bake kandi ni bo babasha kubona amazi meza, isuku cyangwa ifunguro ryuzuye rifasha amagara yabo.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bitangaza ko uhagarariye UNICEF muri Santrafurika, avuga ko kuba isi yose ihanze amaso ku ntambara yo mu ntara ya Gaza n’ahandi hari ubushyamirane, imibereho y’abana mu bihugu by’Afurika “yatwikiriwe n’igihu mu buryo bubabaje”.

UNICEF ivuga ko miliyoni eshatu z’abana b’abahungu n’abakobwa “bugarijwe ku gipimo cyo hejuru n’ibibazo by’uruhurirane kandi byuzuzanya n’ibura ry’ibintu bitandukanye kurusha ahandi kw’isi”. Ibyo bikaba bituma Repuburika ya

Santrafurika iba igihugu gishobora guhura n’amakuba yibasira ikiremwa muntu kurusha ibindi kw’isi. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG