Uko wahagera

Isiraheli Yarekuye Umuyobozi w'Ibitaro Shifa byo muri Gaza


Bamwe mu banyapalestina Isiraheli yafunguye
Bamwe mu banyapalestina Isiraheli yafunguye

Dr Mohammed Abu Selmia yari afunze kuva mu kwezi kwa 11 gushize. Yarekuranywe n’abandi banyapalestina 54. Yari yatawe muri yombi ubwo Isiraheli yafataga ibitaro bye, ari nabyo binini kandi bwa mbere bikomeye mu ntara ya Gaza. Isiraheli yavugaga ko byari byarabaye icyicaro gikuru cy’igisirikare cy’umutwe wa Hamas. Ubuyobozi bw’ibitaro bwarabihakanye, buvuga ahubwo ko Isiraheli yashyize mu kaga abarwayi babyo n’abandi baturage bari barahahungiye kubera intambara.

Mu mashusho ya videwo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga amaze gufungurwa, Dr Selmia arega Isiraheli ko, we n’abandi banyapalestina, yabafunze mu buryo “butesheje agaciro kandi bw’agasuzuguro.” Isiraheli yahize ibihakana.

Mu kwezi kwa gatanu gushize, imiryango yo muri Palestina iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko umuganga w’ibitaro Shifa wari inzobere mu byo kubaga yapfiriye muri gereza muri Isiraheli. Isiraheli yashubije ko itigeze ibimenya.

Hagati aho, ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa cyantangaje ko imibare cyakusanyije yerekana ko intambara yo muri Gaza imaze guhitana abanyapalestina 37.877 n’abanyisiraheli 1.195 kuva intambara itangiye hagati ya Hamas na Isiraheli kw’itariki ya 7 y’ukwa 10 kw’umwaka ushize. (VOA, AP, AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG