Uko wahagera

Ikamyo Yarenze Umuhanda Ihitana Abayisilamu 14 Bari Bavuye Gusari Muri Nijeriya

Impanuka zikunze kugaragara ku mihanda yo muri Nijeriya ahanini bitewe no kwihuta no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.
Impanuka zikunze kugaragara ku mihanda yo muri Nijeriya ahanini bitewe no kwihuta no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ikigo gishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Nijeriya cyatangaje ko abantu 14 bapfuye bagonzwe n’ikamyo ubwo bari bavuye mu masegensho yo kuwa gatanu mu musigiti wo mu mujyi wa Kano mu majyaruguru y’igihugu.

Icyo kigo kivuga ko iyo kamyo yari yikoreye imizigo yataye umuhanda maze ikagonga abantu benshi mu mudugudu wa Imawa uri mu bilometero 30 uvuye mu mujyi wa Kano.

Impanuka zikunze kugaragara ku mihanda yo muri Nijeriya ahanini bitewe no kwihuta no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ikigo gishinzwe umutekano wo mu muhanda kivuga ko mu 2023, abantu barenga 5,000 bapfuye bazize impanuka zo mu muhanda, mu mpanuka 6,500 zabaye uwo mwaka.

Icyakora ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, ryo rivuga ko uwo mubare wabapfa bazize impanuka ushobora kugera ku 40,000.

Forum

XS
SM
MD
LG