Uko wahagera

Rwanda: Bamwe mu Bakandida Bigenga Bashobora Kurega Komisiyo y'Amatora


Madamu Oda Gasinzigwa, Prezida wa komisiyo y'amatora mu Rwanda
Madamu Oda Gasinzigwa, Prezida wa komisiyo y'amatora mu Rwanda

Mu Rwanda, hari abashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu nk’abakandida bigenga mu matora ateganyijwe uyu mwaka babwiye Ijwi ry’Amerika ko bashobora kuzajyana mu nkiko Komisiyo y’igihugu y’amatora. Barayishinja kubogama mu guhitamo ibisabwa abakandida kuri uwo mwanya.

Ku itariki ya gatandatu z’uku kwezi ni bwo Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida buzuje ibisabwa kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Ku isonga haje Perezida Kagame watanzwe n’ishyaka FPR -Inkotanyi riri ku butegetsi, Bwana Frank Habineza w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda na Bwana Firipo Mpayimana, umukandida wigenga.

Abakandida batandatu bigenga kuri uyu mwanya Komisiyo y’igihugu bose yavuze ko batujuje ibisabwa. Abo barimo Jean Mbanda, Diane Shima Rwigara, Herman Manirareba, Thomas Habimana, Innocent Hakizimana na Barafinda Sekikubo Fred. Bose bagahurira ku kuba batababashije kugaragaza imikono 12 muri buri karere ishyigikira kandidatire zabo.

Ni ingingo ikumira bidasubirwaho abagaragajwe ko ibyagombwa byabo bituzuye kuko komisiyo y’amatora yavuze ko ntawemerewe gusubira gushakisha indi mikono.

Avugana n’Ijwi ry’Amerika Hakizimana yasobanuye ko nyuma y’aho komisiyo y’igihugu y’amatora imugaragarije ku rutonde rw’abatujuje ibisabwa bwakeye ayitura. Avuga ko yatanze ubujurire mu nyandiko kandi babwakiriye bakajya banaganira kuri telefone.

Innocent Hakizimana washakaga guhatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’uyu mwaka hari inenge abona kuri komisiyo y’igihugu y’amatora.

Undi mukandida wigenga komisiyo y’igihugu y’amatora yagaragaje ko hari ibyangombwa atujuje ni umwali Shima Rwigara. Hari ku nshuro ya kabiri agaragaje uwo muhate mu matora y’uyu mwaka wa 2024, kuko no mu mwaka wa 2017, Diane Rwigara yashatse kwiyamamariza gutegeka u Rwanda ntiyabigeraho. Asanga komisiyo ifite undi murongo.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, Diane Shima Rwigara avuga ko hari ibyo abashinzwe gutegura amatora bakwiye guhindura mu mitegurire yayo.

Nta mukandida n’umwe mu bavuganye n’Ijwi ry’Amerika wemeza ko Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje mu mucyo urutonde rw’agateganyo ku bagomba kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Bwana Barafinda Ssekikubo Fred na we yagonzwe no kubura imikono.

Mu mboni ya Barafinda wari ugarutse ubugira kabiri (2) mu ruhando rwa politiki kuri uyu mwanya, asobanura ko aticarye aho nyuma yo kutakirwa na komisiyo y’amatora.

Kuri Bwana Barafinda, na we asanga hari icyagombye gukorwa mu mugambi wo kudakumira abashaka guhatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’uyu mwaka.

Kugeza ubwo dutangaza iyi nkuru, Ijwi ry’Amerika ntiyari yakabashije kumenya niba mu bakandida batandatu bigenga hari uwaba yarabashije kuzuza ibisabwa. Mu bihe bitandukanye twahamagaye abategetsi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora ariko ntibyadushobokera kubavugisha. Ntibanasubije ubutumwa twabandikiye kuri telefone zabo ngendanwa kuri iyi ngingo.

Ku rundi ruhande, ubwo Madamu Oda Gasinzigwa ukuriye iyi komisiyo yatangazaga urutonde rw’agateganyo ku bemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora y’uyu mwaka yashyizemo icyitonderwa. Gasinzigwa yashimangiye ko ibituzuye kuri lisiti y’abashyigikiye umukandida wigenga bidashobora kuzuzwa nyuma y’itariki ya 30/05.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo Komisiyo y’igihugu y’amatora itangaza urutonde ndakuka rw’abazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite.

Hatangize igihinduka ku rutonde rw’agateganyo rukagaruka ari rwo rutonde ndakuka, abakandida bakongera kugaragara mu kibuga cya politiki nib o n’ubusanzwe bahatanaga mu matora aheruka ya 2017. Ni amatora Perezida Kagame yegukanye ku bwiganze buri hejuru 98 ku ijana by’amajwi

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:59 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG