Uko wahagera

Komisiyo y'Amatora mu Rwanda Yasohoye Urutonde rw'Abakandida Bemewe ku Mwanya wa Perezida


Oda Gasinzigwa, Prezida wa komisiyo y'amatora mu Rwanda
Oda Gasinzigwa, Prezida wa komisiyo y'amatora mu Rwanda

Mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Komisiyo y'igihugu y'amatora yatangaje urutonde rw'agateganyo rw'abakandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu mu matura ateganyijwe uyu Umwaka.

Ni umuhango Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. Ku rutonde rw’abakandida batatu komisiyo y’igihugu y’amatora yemeje ko bujuje ibisabwa biboneka ko ari na bo bakandida bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora aheruka mu mwaka wa 2017. Madamu Oda Gasinzigwa ukuriye iyi komisiyo ni we watangaje uru rutonde.

Ku isonga hari perezida w’u Rwanda Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FR Inkotanyi rriri ku butegetsi. Hari kandi Bwana Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda , ndetse na Bwana Philippe Mpayimana ushaka kwiyamamaza nk’umukandida wigenga.

Ubusanzwe komisiyo y’igihugu y’amatora yari yakiriye kandidatire z’abantu icyenda (9) bifuza guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’uyu mwaka wa 2024. Muri bo barindwi (7) ni abakandida bigenga.

Abakandida batandatu(6) bigenga komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko batujuje ibisabwa. Abo ni Umwali Diane Shima Rwigara , Bwana Herman Manirareba , Bwana Thomas Habimana, Bwana Barafinda Sekikubo Fred , Bwana Innocent Hakizimana na bwana Jean Daniel Mbanda.

Ufatiye ku byatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora, abatujuje ibisabwa barahurira ku cyita rusange cyo kuba batarabashije kubona abantu 12 babashyigikira muri tumwe mu turere tw’igihugu.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko hariho abagiye bashyigikirwa n’abantu bagenzura bagasanga inomero z’indangamuntu zabo zidahura n’aho bazifatiye, ubundi bagansanga hari n’abasinyishije abantu batabaho.

Umugore umwe rukumbi mu bashakaga guhatanira intebe y’umukuru w’igihugu ni Umwali Diane Shima Rwigara. Mu matora aheruka ya 2017, Diane Rwigara yashinjwe ko mu gukusanya imikono hagaragayemo imyirondoro y’abapfuye birangira anabifungiwe. Ni ingingo nyir’ubwite yemeje ko ishingiye ku mpamvu za politiki.

Kuri iyi nshuro na bwo mu byo atujuje, Komisiyo yavuze ko uyu munyapolitiki mu bantu yatanze yemeza ko bamushyigikiye batabaho.

Mu bindi Diane Shima Rwigara atujuje harimo icyemezo kigaragaza ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko. Aha komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko yatanze kopi y’urubanza yagizwemo umwere ku byaha yaregwaga. Ivuga kandi ko mu mwanya w‘icyemezo kigaragaza ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, Diane Rwigara yatanze icyemezo cy’amavuko.

Ijwi ry’Amerika ryashatse kenshi ku murongo wa telefone uyu munyapolitiki ngo twumve icyo avuga kuri uru rutonde rw’agateganyo, no kuba komisiyo ivuga ko yatanze imikono y’abantu batabaho ariko ntibyadukundira.

Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda uyobora ishyaka ritaremerwa mu mategeko y’u Rwanda yabwiye Ijwi ry’Amerika ko uru rutonde rw’agateganyo rutamutunguye.

Mu magambo ye yagize ati “ Uru rutonde biragaragara ko ari umukino wa 2017 bagiye gukina, nta gishya kirimo , igihe cyose amatora mu Rwanda azaba atabaye mu bwisanzure hari abantu bamwe bagomba gukumirwa, bizaba bigaragaza ko amahame ya demokarasi akiri kure nk’ukwezi”

Ku bakandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika batujuje ibisabwa , komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko bagifite iminsi itanu y’akazi yo kubyuzuza. Iyo ihera ku itariki ya 07 z’uku kwezi kwa Gatandatu (6) ikazarangira tariki ya 13. Gusa hari icyafatwa nk’ikorosi rigoye ku bo bigaragara ko batujuje ibisabwa. Komosiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko ibituzuye kuri lisiti y’abashyigikiye umukandida bidashobora kuzuzwa nyuma y’itariki ya 30/05.

Urutonde ndakuka ku bakandida perezida ruzatangazwa ku itariki ya 14 z’uku kwezi kwa Gatandatu (6). Twabubutsa ko mu matora aheruka hahatanaga aba bakandida batangajwe by’agateganyo. Ni amatora Perezida Kagame yatsinze ku bwiganze bw’amajwi yari ku mpuzandengo iri hejuru ya 98 ku ijana . Abandi bari bahanganye nta n’umwe wagejeje ijwi rimwe (1) ku ijana.

Forum

XS
SM
MD
LG