Uko wahagera

Kongo Yategetse Ihagarikwa Ry'Ubucuruzi Bwa Lisansi Ku Mupaka wa Kavimvira


Abagore bacuruza lisansi mu mujyi wa Uvira
Abagore bacuruza lisansi mu mujyi wa Uvira

Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo rwategetse ko ubucuruzi bwa lisansi bufunga I Kavimvira, umwe mu mipaka ihuza icyo gihugu n’Uburundi.

Icyo cyemezo gihangayikishije abantu benshi barimo abashoferi b’Abarundi bajyaga kunywesha lisanse muri Kongo.

Iyi gingo yo gufuga ubwo bucuruzi ije nyuma y’aho lisansi icyururizwa aho ku mupaka itwitse imodoka.

Bamwe mu bashoferi bari bazanye imodoka zabo gushakira igitoro ku mupaka wa Kavimvira, bavuga ko bahageze basanga nta bido na rimwe rya lisansi riharangwa. Abacuruzi b’Abanyekongo bavuga ko birukanye n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku mu mupaka.

Ababirenzeho inzego z'umutekano zihita zifata iyo lisansi zikayitwara.

Mawazo Ayisha, umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, amaze ukwezi agurishiriza igitoro aha ku mupaka wa Kavimvira. Avuga ko yinjiye mu gihombo kubera icyo cyemezo cya leta ya Kongo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:50 0:00

Abacuruzi bakorera aha ku mupaka wa Kavimvira barimo abafite za resitora, abotsa inyama, ndetse n’abacuruzi ba lisansi, bose bitana ba mwana ku byateje umuriro watwitse imodoka, ndetse n’ibicuruzwa .

Aba bacuruza igitoro basaba ko badohorerwa, bagakomeza imirimo yabo kuko ari yo yari ibatungiye imiryango.

Nyuma yo gufunga isoko rya lisansi ryo ku mupaka, aba Barundi baza gushakira igitoro muri Kongo, babuze aho berekeza. Mu Burundi nta gitoro gihari, kandi no kujya kugishakira mu mujyi wa Uvira, nta muhanda uhari kuko wafunzwe n’amazi y’ikiyaga cya Tanganyika na Nyangara.

Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Kavimvira bwategetse ko budashaka kongera kubona ubucuruzi bw’igitoro hafi y’umupaka mu rwego rwo kurinda ko hashobora kongera kwaduka impanuka iturutse kuri lisansi

Twibutse ko kuri uyu mupaka wa Kavimvira, aba bashoferi b’Abarundi baguraga litiro 20 za lisansi ku mafranga 165.000 . Ni ukuvuga amadolari 27.

Forum

XS
SM
MD
LG